AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Habimana na Murekatete bakorewe ubukwe bw’agatangaza bishyurirwa byose

AMAFOTO : Habimana na Murekatete bakorewe ubukwe bw’agatangaza bishyurirwa byose
12-02-2018 saa 15:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20171 | Ibitekerezo

Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine bombi batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali bakorewe ubukwe bw’akataraboneka aho bishyuriwe ibisabwa byose birimo n’amafaranga abajyana mu kwezi kwa buki (Honey moon), byose bikozwe na Radio Royal Fm kubw’amateka y’urukundo rwabo rwaranzwe n’ibigeragezo mu myaka 6 bamaze bamenyanye ariko bakaba barabyitayemo gitwari.

Habimana Jean de Dieu ukomoka i Nyamirambo ndetse akaba ari naho atuye kugeza ubu, mu buhamya bwe avuga ko yahuriye mu rusengero n’ugiye kuba umufasha we, Murekatete Jeannine ukomoka i Muhanga ariko akaba aba i Nyamirambo ahazwi nko kuri 40, aho akora imirimo ijyanye no kudoda imyenda.

Habimana wari ufite intego yo kuzakundana cyangwa gushakana n’umukobwa ukunda gusenga, avuga ko hashize imyaka 6 we na Murekatete bamenyanye aho bahuriye mu rusengero rw’itorero Bethel bagahuzwa n’uko bombi babaga muri korali y’iri torero ndetse uyu Murekatete akaba yari anasanzwe ari umwe mu bayobozi b’iyi korari.

Bamenyana Habimana yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ariko nanone ngo moto yakoreshaga ntabwo yari iye bwite ahubwo ni uwo yakoreraga, gusa nyuma iyi moto yaje kwibwa ndetse uyu musore arafungwa aho yasabwaga kwishyura amafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe kugirango arekurwe.

Habimana avuga ko kugirango arekurwe yabifashijwemo n’iyi nshuti ye (Murekatete) aho yameye kumwishingira akavuga ko azamufasha kwishyura ayo mafaranga kugirango uyu musore arekurwe. Niko byagenze Habimana yararekuwe ndetse nyuma baza kwishyura aya mafaranga.

Nyuma aba bombi bavuga ko bakomeje gukundana ariko mu bihe byari bikomeye dore ko ari umusore nta kazi yari afite ndetse n’umukunzi we nawe akaba udufaranga yabonaga yaragorwaga no kutwishyura iyo moto yibwe.

Habimana akomeza avuga ariko ko umukunzi we atigeze amutererana muri ibyo bibazo ndetse bombi ngo bakomeje kubisangira bakomeza bafatanya kandi banakomeza kujya basenga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Gusa ngo gukunda gusenga bisa nk’ibyabafashije dore ko imyaka yagiye igashira indi igataha nyuma Habimana akaza kumva kuri Radio Royal Fm mu kiganiro cyitwa ’Royal Breakfast’ gikorwa na MC Tino na Axelle Umutesi aho basabaga abantu kohereza inkuru zigaragaza amateka yabo ndetse inkuru y’aba bombi ikaza kugera ubwo itsinda bikabahesha gukorerwa ubukwe bw’agatangaza bishyurirwa ibikenewe byose.

Inkuru ya Habimana na Murekatete ni imwe mu nkuru zigera kuri 40 zagombaga gutoranywamo imwe ari nayo yagombaga gutsinda ba nyirayo bagakorerwa ubukwe "Big Weeding". Uku gutsinda ariko bikaba byarakozwe binyuze mu matora akorwa n’abakurikira iyi Radio by’umwihariko iki kiganiro gitambuka mu masaha ya mu gitondo.

Uyu ni Abraham, umuyobozi wa Royal FM ashyikiriza abageni ibaruwa irimo impamba izabafasha gutangira urugendo rw’abashakanye nta bibazo by’ubukene

Ibijyanye n’ubukwe bwa Habimana na Murekatete byose byishyuwe na Royal Fm aho bishingiye ibijyanye n’ibyo kwakira abashyitsi, aho gukorera ubukwe ndetse bakanishyurirwa n’ukwezi kwa Buki aho ubukwe bwabereye i Karongi ahazwi nko ku Kibuye, bakaba bazamarayo ukwezi batembera, boga mu Kivu ndetse banasura ibice nyaburanga biherereye muri aka gace.

UMVA HANO BASOBANURA IBY’URUKUNDO RWABO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA