AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

COVID : U Rwanda rwasubijeho akato ku bantu bose bavuye hanze, Abaturarwanda bibutswa gukurikiza amabwiriza

COVID : U Rwanda rwasubijeho akato ku bantu bose bavuye hanze, Abaturarwanda bibutswa gukurikiza amabwiriza
27-11-2021 saa 06:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 845 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze Itangazo rivuga ko nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, abantu bose bavuye hanze bagomba kubanza kujya mu kato k’amasaha 24.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 rivuga ko “Nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28.11.2021 saa sita z’amanywa.”

Iri tangazo kandi ryongeye kwibutsa abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abantu bose ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa igihe cyoze, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, mu birori cyangwa mu imyidagaduro bitari ngombwa.

Minisiteri y’Ubuzima yanibukije abantu ko bagomba guhana intera nibura ya metero imwe hagati yabo no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

Ni amabwiriza atari mashya kuko yashyizweho kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda gusa kongera kuyibutsa abantu, bifite icyo bisobanuye ko ubu agomba kongera gushyirwamo imbaraga ku buryo n’ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ryayo zigiye kongera kongerwa nubwo zitigeze zicogora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA