AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare:Umugabo bivugwa ko yabaye Umupolisi arashinjwa guhondagura abaturage ,Ureze yitwa umunyamafuti

Nyagatare:Umugabo  bivugwa ko yabaye Umupolisi  arashinjwa guhondagura  abaturage ,Ureze yitwa umunyamafuti
22-03-2022 saa 10:01' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2787 | Ibitekerezo

Bamwe mu Baturage batuye mu Mudugudeu wa Barija B ,Akagari ka Barija ,Umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’imyitwarire w’umugabo witwa Tuyisabe Jean Nepo ukubita abaturage incuro nyinshi akabarema inguma ntibabone ubutabera.

Aba baturage bavuga ko ashobora kuba yishyingikiriza amafaranga no kuba yarigeze kuba umupolisi kuko ngo iyo hagize utanga ikirego mu buyobozi bw’ibanze ahubwo niwe witwa umunyamafuti bikarangira uko.

Umwe muri aba baturage yabwiye Radio TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu Tuyisabe ntaho wakwirirwa ujya ku murega kuko ngo nko kujya kumurega kwa Mudugudu avuga ko ari ukurutanga .

Bajeneza Aline avuga ko akeneye ubutabera nyuma yo gukubitwa n’uyu mugabo inzego zose agannye zikamuteragirana ndetse no na RIB ikibazo cye ikakirenza ingohe ati’’nta butabera nigeze mbona , narareze n’ubu ndacyarega , umu RIB wakiriye ikibazo cyanjye iyo muhamagaye arambwira ngo nimero y’urubanza nzayiguha nimfata Nepo. Kubera ko nyine ari umukire akaba afite amafaranga yamenyereye gukubita abantu nabonye nyine ko niyo narega ntacyo byamara’’.

Undi muturage uvuga ko atuye muri Barija guhera muri 1998 avuga ko uyu Tuyisabe gukubita abantu ari ibintu bizwi bityo ko ubuyobozi bwamuhwitura cyangwa agahanwa.

Tuyisabe uvugwaho gukubita abaturage , abajijwe yasubije Umunyamakuru wa Radio TV1 ko yabaza Umuyobozi w’Isibo cyangwa Mudugudu bakamubwira.

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare ,Hategekimana Fred avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana .

Ntacyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwifuje gutangaza kuri iki kibazo gusa Umuvugiza wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa .

Ikibazo cy’urugomo mu Karere ka Nyagatare si gishya mu matwi y’abantu , abaturage bavuga ko mu gihe ubuyobozi bwakomeza kugitera umugongo bizakomeza dore ko usanga umuturage akubita mugenzi we bikarangirira aho .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA