AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

No mu Rwanda hari uwakubise umugore ubu ni Senateri- Byansi yavuze ku bamaganira Koffi urugomo rwe

No mu Rwanda hari uwakubise umugore ubu ni Senateri- Byansi yavuze ku bamaganira Koffi urugomo rwe
1er-12-2021 saa 11:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2364 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Samuel Baker Byansi avuga ko abamagana ko umuhanzi Koffi Olomide aza gutaramira mu Rwanda bafite izindi nyungu babikurikiranyemo, avuga ko n’iyo uriya muhanzi yaba ari umunyamujinya akaba yarwanira mu Rwanda yabihanirwa. Ati “No mu Rwanda hari uwakubise umugore ubu ni Umusenateri.”

Uyu munyamakuru Samuel Baker Byansi uri mu ruhande rw’abashyigikiye ko Umuhanzi w’Ikirangirire Koffi Olomide ataramira mu Rwanda, avuga ko ababirwanya badashingira ku mpamvu ifatika.

Ati “Ni impamvu ishingiye ku bihuha kandi ni n’impamvu yirengagiza iyubahirizwa ry’amategeko.”

Samuel Baker Byansi avuga ko nubwo Koffi Olomide yahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko yabihaniwe. Ati “Rero nta muntu uhanwa inshuro ebyiri.”

Uyu munyamakuru usanzwe unamenyerewe mu gusesengura ingingo zinyuranye, avuga ko mu muryango nyarwanda hari abantu benshi bahamijwe ibyaha bimwe n’ibyakozwe na Koffi Olomide bakabihanirwa ndetse bakarangiza ibihano ubu bakaba bari mu muryango mugari.

Avuga kandi ko mu bihano byahawe Koffi Olomide hatarimo kutajya gutaramira abantu mu bihugu binyuranye.

Samuel Baker Byansi agaruka ku bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bazwi nk’aba-Feminists, ariko ko bashyize imbere ibyo kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide mu gihe mu Rwanda hari ibibazo byinshi bibangamiye abari n’abategarugori.

Ati “Pads [impapuro z’isuku zikunze kwitwa Cotex] ndatekereza bakabaye bashyira ingufu ibyo.”

Uyu munyamakuru avuga ko bariya barwanya igitaramo cya Koffi batari bakwiye kuba babishyize imbere kuko kuba yakubita umuntu ari kamere muntu kandi ko aramutse abikoreye mu Rwanda yabihanirwa na Polisi.

Ati “Ubu se nkubwire umuntu wakubise umugore ? Nako muranamuzi, byamukuyeho se ko babonye inyungu afite akongera akajya mu nshingano agakora, umuntu aranikosora erega.”

Samuel Baker Byansi avuga ko abari kurwanya iki gitaramo, bashobora kuba bafite izindi inyungu.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA