AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kicukiro : Akabari kafashwe n’inkongi y’umuriro kangirikiramo ibirimo inzoga

Kicukiro : Akabari kafashwe n’inkongi y’umuriro kangirikiramo ibirimo inzoga
30-12-2021 saa 12:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1290 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, akabari kitwa Wakanda Bar gaherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, kafashwe n’inkongi y’umuriro kangirikiramo ibintu byinshi byarimo.

Ababonye iyo nkongi iba bavuze ko iyo nkongi yari ifite ingufu ku buryo kuyizimya byasabye kwitabaza imodoka zabugenewe za Polisi hamwe n’imodoka yo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe.

Ibi ngo byatumye inkongi itibasira isoko rya Kabeza byegeranye cyane. Ni mu gihe abacuruzi bamwe bari bamaze guhungisha ibicuruzwa byabo.

Icyateye iyo nkongi nticyahise kimenyekana, gusa ngo ibyari mu kabari byo byatikiriye muri iyo nkongi. Ba nyiri ako kabari na bo ntibabashije guhita bagira icyo batangaza ako kanya ariko biravugwa ko bari bafite ubwishingizi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA