AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yarezwe muri ICC Ibyaha byibasiye inyoko muntu

Perezida Kagame yarezwe muri ICC Ibyaha  byibasiye inyoko muntu
26-09-2022 saa 08:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 7424 | Ibitekerezo

Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu akaba n’umuyobozi w’umuryango (Dypro) Constant Mutamba kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 arasobanuro imiterere y’ikirego cye aregamo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Mutamba usanzwe ayobora umuryango Dynamique Progressiste Révolutionnaire, avuga ko mu birego arega Perezida Kagame ari ibyibasiye inyoko muntu avuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda zitumwe na Perezida Kagame bikorewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo Mutamba yageneye abanyamakuru ryasohotse kuwa 24 Nzeri 2022, avuga ko ajya gufata icyemezo cyo kurega Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga yari amaze iminsi myinshi akusanya ibimenyetso bimushinja ibyaha byose amurega.

Inyandiko ikubiyemo ikirego arega Paul Kagame , Mutamba yayishyikirije ubuyobozi bwa ICC kuwa 24 Nzeri, ari nabo bamuhaye itariki ya 26 Nzeri 2022 ngo aze asobanuye ibikubiye mu kirego cye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA