AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda rwahakanye ibyavuzwe na Minisitiri wa Congo runakomoza ku bisasu byarashwe i Musanze

U Rwanda rwahakanye ibyavuzwe na Minisitiri wa Congo  runakomoza ku bisasu byarashwe i Musanze
27-05-2022 saa 07:01' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 561 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda iravuga ko nta nkunga iyo ari yo yose itera inyeshyamba z’umutwe wa M23 nkuko byavuzwe na bamwe mu bategetsi b’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abategetsi ba gisivile na gisirikare muri DR Congo,bongeye gushinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kuwa gatatu, nyuma y’inama ya minisitiri w’intebe, abakuru b’ingabo na polisi i Kinshasa, biga ku mirwano muri Kivu ya ruguru, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ati :"Dushingiye ku byo dufite biva ku rubuga [rw’intambara] biraboneka ko rwose hari ugucyeka gukomeye k’ubufasha bwaba bwarahawe M23 buvuye ku Rwanda".

Yongeyeho ko ibyo babigejeje ku itsinda ry’akarere ry’ubugenzuzi mu by’umutekano kandi ko "umukuru w’iryo tsinda ari i Kigali ngo abereke ibyo bimenyetso."

U Rwanda rwasubije imvugo ya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, Christophe Lutundula Apala watangarije i Malabo muri Guinee Equatoriale ko” M23 ishyigikiwe na Leta y’u Rwanda yagabye ibitero ku ngabo za Kongo”.

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurariranda yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rushyigikiye amahoro arambye mu karere ariko ko rutazemera uhungabanya umudendezo w’abaturage barwo.

Yagize ati "Icyo leta y’u Rwanda ibivugaho nuko intambara iri kubera muri RDC ihuje FARDC n’umutwe witwara gisirikare wa M23.N’intambara y’abanyekongo hagati yabo.Nta ruhare u Rwanda ruyifitemo nta n’uruhare rushaka kugira muri iriya mirwano ibera muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo yagombye gusobanura impamvu ingabo za FARDC zinarwana zifatanyije na FDLR cyangwa Interahamwe,bakaba bararashe ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 19 Werurwe n’ejobundi 23 Gicurasi 2022.Ibyo nibyo yakabanje gusobanura aho kwihutira kuvuga ngo u Rwanda rufite uruhare urwo arirwo rwose muri iriya ntambara.

U Rwanda nk’igihugu cyarashweho rufite uburenganzira n’ububasha bwo kuba rwasubiza rukarasa ariko ntabwo rwabikoze.Icyo rugamije n’ugufatanya n’ibindi bihugu mu karere mu gushakira igisubizo kirambye umutekano muri aka karere wagaragaje kuba wahungabana."

Mukurarinda yavuze ko u Rwanda rwakurikije inzira yiyemejwe n’ibihugu byo mu karere yo kutinjira mu ntambara nyuma y’aho ingabo za FARDC zirurasheho gusa yemeje ko rutegereje ibisobanuro bizatangwa n’iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA