AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AKUMIRO :Umuturage yategetswe gusenya KIOSQUE aho yacururizaga hahabwa Gitifu

AKUMIRO :Umuturage yategetswe gusenya KIOSQUE aho yacururizaga hahabwa Gitifu
29-07-2022 saa 09:22' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1936 | Ibitekerezo

Kantengwa Laetitia utuye mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe , avuga ko yasabwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gukuraho ‘KIOSQUE’ y’ubucuruzi bamubwira ko aho yari iteretse hahawe Gitifu w’Umurenge.

Kantengwa Laetitia yatsindiye isoko ryo gucunga ubwiherero rusange buri ku muhanda wa Kaburimbo werekeza mu rugabano ruhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ruhango.

Kantengwa yavuze ko nyuma yo kubona ko abagenzi bazaga mu bwiherero bavuye mu Ntara y’Amajyepfo no mu bindi bice bitandukanye bifuza ko yahashyira KIOSQUE irimo amazi n’imitobe n’ibindi abagenzi bakenera bazajya bafata bari mu rugendo, avuga ko byabaye ngombwa ko yandikira Ubuyobozi bw’Umurenge agenera Kopi Akarere, kubera ko Umurenge ariwo wari wapiganishije isoko ryo gucunga ubwiherero nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru UMUSEKE.

Kantengwa avuga ko Gitufu w’Umurenge wa Shyogwe yamusubije mu magambo ko amwemereye ndetse aza no gusura aho iyo KIOSQUE iteretse asanga nta kibazo iteje.

Gusa avuga ko yafashe inguzanyo muri Banki atangira gucuruza kuko nta kandi kazi yari afite.

Nyuma atungurwa no kubona Ubuyobozi bw’Akarere bumubajije impamvu yatumye ashyiraho iyo KIOSQUE abasobanurira ko yabiherewe uburenganzira na Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe.

Kantengwa yavuze ko nta rindi jambo bongeye kumubwira kuko Ubuyobozi bwahise busubirayo yibwira ko bwanyuzwe n’ibisobanuro abahaye.

Kantengwa yavuze ko yongeye kubona Gitifu w’Umurenge wo muri Kamonyi uvuga ko yahawe aho hantu amusabye gukuraho KIOSQUE amusubiza ko aho iteretse yahahawe n’Umurenge wa Shyogwe.

Ati “Namubwiye ko ubuyobozi nibunsaba kuyihakura nzayijyana ku ruhande rwo haruguru barabinsabye ndabyemera nyimurira haruguru.”

Uyu muturage avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kugaruka ubwa kabiri bumusaba ko n’aho iri ayihakura areka ubucuruzi, banategeka Gitifu kuhafunga.

Ati “Njye ntabwo nabangamira ibyemezo by’Ubuyobozi ariko byari kuba byiza baduhaye amahirwe twembi cyangwa bakahashyira ku isoko tugapiganwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nta ruhushya uyu muturage yigeze ahabwa bwo gutereka KIOSQUE aho hantu usibye kubivuga mu magambo.

Kayitare yavuze ko yohereje Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage, uyu mubyeyi aramusuzugura.

Ati “Twebwe twahahaye uwahasabye mu nyandiko nubwo ari Umuyobozi ntibimwambura uburenganzira bwo gukora Ubucuruzi.”

Cyakora Meya yavuze ko Gitifu bahahaye bamusabye kuhashyira ibikoresho byoroshye kugira ngo igihe Akarere kahakeneye azabikureho mu buryo bworoshye bitangije ibidukikije kuko azacuruza ikawa(Coffee Shop ).

Kayitare yavuze ko mu nshingano bafite harimo korohereza abaturage kubona serivisi bifuza ariko nabo bagasabwa gucira bugufi no kubahiriza ibyemezo ubuyobozi buba bwafashe.

Avuga ko uyu mubyeyi agomba kubanza gukuraho KIOSQUE ye yaba akeneye gucuruza akabisabira uruhushya rwanditse akavuga ko nta mpamvu yatuma atahahabwa cyane ko abo bombi batazaba bacuruza ibintu bisa.

Cyakora ubwo twateguraga iyi Nkuru twasanze Gitifu w’Umurenge wahahawe yatangiye kubaka inkingi ndende hakoreshejwe isima bigaragara ko atari ibikoresho byoroshye azubakisha nkuko Ubuyobozi bw’Akarere bwabimusabye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA