AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyamakuru Batatu bamaze imyaka Ine bafunzwe bashinjwa ibirimo guteza imvururu mu Rwanda barekuwe

Abanyamakuru Batatu bamaze imyaka Ine bafunzwe bashinjwa ibirimo  guteza imvururu mu Rwanda barekuwe
5-10-2022 saa 12:14' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2187 | Ibitekerezo

Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwasanze abanyamakuru Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack badahamwa n’ibyaha baregwaga rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.

Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze "nta shingiro gifite” .

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutswe cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, n’iharanira uburenganzura bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo.

Urubuga rwabo Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 aba bagenzi babiri baza nyuma gufatanya nawe.

Ubutabera butinze…

Jean Paul Ibambe wunganira aba banyamakuru mu rukiko yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.

Ati : “Kuba ubushinjacyaha bugusabira imyaka 22 y’igifungo ariko ukereka urukiko ko nta cyaha cyabaye rukabasha kubyumva bakugira umwere ni ikintu cyo kwishimira ko abo twunganira babonye ubutabera.”

Ibambe ariko avuga ko kuba abakiriya be baramaze imyaka ine bafunze by’agateganyo ari ikibazo kuko “ubutabera buboneye ni ubwihuse”.

Ati : “Niba bishoboka abantu bajye bakurikiranwa badafunze, nibafungwa nabwo imanza zabo zihutishwe kugira ngo umuntu naba umwere ntihabeho gufungwa by’amaherere.”

Batawe muri yombi mu kwezi Kwa 10 mu 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA