AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Andi Mabwiriza ku bubakisha Rukarakara , Abafundi bategetswe gutunga Ikarita

Andi Mabwiriza  ku  bubakisha Rukarakara , Abafundi  bategetswe  gutunga Ikarita
23-09-2022 saa 12:29' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2719 | Ibitekerezo

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), cyasohoye Amabwiriza avuguruye ajyanye n’iyubakishwa ry’amatafari ya Rukarakara, aho yemerewe kubakishwa inzu zimwe na zimwe zo guturamo.

Aya mabwiriza yasohotse kuwa 20 Nzeri 2022, avuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa imbere n’inyuma ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose, itarengeje metero kare 200, itageretse kandi itanafite igice cyo munsi y’ubutaka kizwi nka ’basement’.

Icyakora, nta nzu y’ubucuruzi, insengero, imisigiti yemerewe kubakishwa rukarakara haba mu mijyi no mu cyaro.

Muri aya mabwiriza ariko, Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bashobora kugena ibice byihariye bitemewe kubakwamo inzu za rukarakara, bitewe n’igenamigambi rya buri hantu.

Icyo gihe byemezwa n’inama njyanama imaze kugirwa inama n’abatekinisiye bashinzwe imiturire. Icyemezo cy’inama njyanama kigomba kumenyeshwa abaturage barebwa nacyo.

Abafundi bagomba kwibumbira mu mashyirahamwe, kandi aya mashyirahamwe akagirana amasezerano y’imikoranire na buri karere abarizwamo.

Amabwiriza agira ati "Nta mufundi wemerewe gukora imirimo y’ubwubatsi bw’inzu za rukarakara adafite ikarita imuranga ko yahuguriwe kubakisha rukarakara, kandi ni byiza ko agomba kuba ari mu ishyirahamwe."

Itafari rya rukarakara rigomba kuba rifite uburebure buri hagati ya santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.

Inzu yose yubakishije rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya santimetero 40 z’ubujyakuzimu na santimetero 20 hejuru y’ubutaka.

Inzu yose yo guturamo ya Rukarakara igomba kuba ifite uruhushya rwo kubakwa rutangwa hakurikijwe amategeko. Uwubatse nta ruhushya afite, ahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu myaka ya 2007 nibwo rukarakara zabujijwe kubakishwa mu Mujyi wa Kigali. Kuva icyo gihe no mu bice bimwe na bimwe byo hanze ya Kigali naho batangiye kugenda bazibuza.

Icyakora, bamwe mu bubatsi bakomeje guhamya ko Rukarakara zikomeye no kurusha ’bloc ciment’, iyo zabumbwe neza kandi zikubakwa mu buryo buha inzu ubukomere buhagije.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA