AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibya Bamporiki byafashe indi Ntera, Yakatiwe imyaka Ine

Ibya Bamporiki  byafashe indi Ntera, Yakatiwe  imyaka Ine
30-09-2022 saa 15:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2016 | Ibitekerezo

Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, akanagira imyanya ikomeye mu buyobozi, ubu akaba akurikiranyweho [ashobora kuzajurira] ibyaha, yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Edouard Bamporiki, rwafashe iki cyemezo rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya Miliyoni 200 Frw.

Ku isaaha ya saa munani zirengaho iminota micye, Inteko y’Urukiko yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha kugira ngo isome icyemezo cyarwo muri uru rubanza ruregwamo Edouard Bamporiki wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda.

Umucamanza wagarutse kuri bimwe mu byagiye bitangazwa n’impande zombi (Bamporiki n’abamwunganira ndetse n’Ubushinjacyaha) mu iburanisha ryo mu mizi, yagarutse ku byatangajwe n’uruhande rw’uregwa ko uwamuhaye ziriya Miliyoni 5 Frw zafashwe nk’inkonke asanzwe ari inshuti ye ndetse ko yari ishimwe yari amuhaye.

Urukiko rwavuze ko Bamporiki yahemukiye inshuti ye akayaka amafaranga kandi yari umuyobozi muri Minisiteri ifite mu nshingano umuco isanzwe itoza Abanyarwanda umuco wo kudahemukira inshuti.

Umucamanza wavugaga ko nubwo Bamporiki atari umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ifite mu nshingano kiriya kibazo, yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Umucamanza yasoje avuga ko uregwa yagiriye ubuhemu inshuti ye bityo ko agomba gufungwa imyaka ine akanishyura ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Urukiko rwanagarutse ku byari byasabwe n’uruhande rw’uregwa byo gusubikirwa igihano, rwavuze ko nta somo byaha abandi kuko yari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru byongeye muri Minisiteri ishinzwe umuco.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi rwamenyesheje uregwa ko afite iminsi 30 yo kujurira iki cyemezo mu rukiko ruri hejuru y’uru.

Mu iburanisha ryo mizi ryabaye mu cyumweru gishize tariki 21 Nzeri 2022, ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bibiri bukurikiranye kuri Edouard Bamporiki ari byo ; icyo gusaba cyangwa kwakira indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko Bamporiki yokeje igitutu Gatera Norbert usanzwe afite uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya ibinyobwa bisembuye, ngo amuhe miliyoni 10 Frw kugira ngo amuhuze n’uwamufasha kurufunguza kuko rwari rwafunzwe bitewe no kutuzuza ibisabwa.

Bwavuze ko uyu munyemari yaniyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali abamenyesha iby’iki gitutu yari akomeje kotswa n’uyu wari umuyobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Yaje kwigira inama yo kwemerera Bamporiki kumuha Miliyoni 5 Frw ubundi bakaza guhurira muri imwe muri hoteli yo mu Rwnada, bagasangira ariko kuko yari yabimenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwaje guhita rufatira mu modoka ya Bamporiki amafaranga amwe, mu gihe andi yafatiwe mu modoka y’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’imyubakire, Dr Merard Mpabwanamaguru andi akaza gusanwa ahakirirwa [Reception] abashyitsi baga iyo hotel.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Bamporiki atari ubwa mbere yari yatse uyu Gatera indonke kuko no muri 2021 yari yamwatse Miliyoni 10 Frw kugira ngo amufashe gufunguza umugore we wari wafungiwe na bwo ibibazo bifitanye isano n’uru ruganda.

Edouard Bamporiki wahawe umwanya ngo avuge ku gihano yari yasabiwe cyo gufungwa imyaka 20, yari yatakambiye Urukiko, arubwira ko iki gifungo ari kirekire kuko cyatuma amara igihe kinini afunze bikaba byamubuza gukorera u Rwanda kandi yumva agifite imbaraga n’ubushake bwo gukorera Igihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA