AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impaka mu rubanza rwa Prince Kid rwongeye gushyirwa mu muhezo

Impaka mu rubanza rwa Prince Kid rwongeye gushyirwa mu muhezo
26-05-2022 saa 09:05' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 724 | Ibitekerezo

Yambaye umwambaro uranga imfungwa, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza aburanamo ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.

Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanasomerwa mu ruhame nk’uko rwabisabye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Bagaragaje ko batumva ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishirije urubanza rwabo mu muhezo, rwajya kurusoma bigakorerwa mu ruhame.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA