AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Amakuru mashya ku mukozi wo mu rugo wishe umwana yareraga n’amayeri yakoresheje

Kigali : Amakuru mashya ku  mukozi wo mu rugo wishe umwana yareraga  n’amayeri yakoresheje
30-06-2022 saa 11:36' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2894 | Ibitekerezo

Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana w’imyaka icyenda (9) w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yaregewe Urukiko aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukozi yashutse nyakwigendera ngo ajye kurya umunyenga kuri Grillage amuhambirije umupira mu ijosi.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka icyenda yitabye Imana mu gitndo cyo ku ya 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo, bakaza kumusanga amanitse mu mugozi kuri grillage.

Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yari yatangaje ko we yari yazindukiye muri siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo.

Icyo gihe kandi nyina wa nyakwigendera na we ntiyari mu rugo, ahubwo hashize umwanya yahamagawe n’umukozi wo mu rugo amubwira ngo atebuke aze mu rugo kureba ibyabaye, aje asanga uyu mwana wabo amanitse mu mugozi kuri grillage.

Uyu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse arwemerera ko ari we wishe nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko bwamaze kuregera mu buryo bwishuse uyu mukobwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho ikirego cyagejejwe mu rukiko ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022.

Amakuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mukozi wo mu ruko ukekwaho kwica uyu mwana w’umuhungu, yabanje kumushuka ngo ajye kurya umunyenga kuri grillage y’umuryango ahambirije umupira mu ijosi we ahita asohoka hanze agarutse asanga umwana yapfuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA