AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Amayobera ku rupfu rw’umusaza waguye mu bwiherero

Kigali : Amayobera ku rupfu rw’umusaza waguye mu bwiherero
20-09-2022 saa 11:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 979 | Ibitekerezo

Urupfu rw’umugabo basanze yapfiriye mu bwiherero buherereye mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, rukomeje kuba urujijo.

Uyu mugabo usanzwe akora akazi ko gushona [kudoda] inkweto, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yazindutse ajya mu kazi nkuko bisanzwe ariko ntiyagezeyo.

Amakuru avuga ko ubwo yerekezaga ku kazi, mbere yo kugerayo yabanje kujya mu bwiherero kugira ngo yikiranure n’umubiri, ariko aza gupfiramo.

Ahimana Aimable uyobora Akagari ka Kimisagara, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera “Yagiye ahantu kwiherera ahita aheramo. Ni urupfu rutunguranye.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari avuga ko inzego zishinzwe gukora iperereza zahise zitangira kurikora.

Yavuze ko hataramenyekana niba uyu mugabo yari afite uburwayi runaka ariko ko yari abayeho mu buzima budashimishije.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu nk’iki kidasanzwe cyabaye kuri mugenzi wabo “kugira ngo inzego zibashe kuhagera Kandi bakirinda no kuba basibanganya ibimenyetso.”

Nyakwigendera uretse kuba yari afite ikibazo cy’imibereho igoye, yari anarwaye indwara y’umutima ishobora kuba ari na yo yamuhitanye nk’uko byatangajwe na Kalisa Jean Sauveur uyobora Umurenge wa Kimisagara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA