AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINEDUC yatangaje igihe abanyeshuri b’uwa mbere n’uwa kane bazatangirira

MINEDUC yatangaje igihe abanyeshuri b’uwa mbere n’uwa kane bazatangirira
30-09-2022 saa 08:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2541 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje igihe abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abatsinze iby’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bakazatangira tariki ya 4 Ukwakira 2022.

Amakuru MINEDUC yashyize ahagaragara ku wa 29 Nzeri 2022 avuga ko ababyeyi, ababyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshwa ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere (S1) n’uwa kane w’amashuri yisumbuye (S4 na L3 TVET), bazatangira igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri 2022-2023 ku ya 4 Ukwakira 2022.

Iri tangazo Minisiteri y’Uburezi irisohoye nyuma y’iminsi ibiri itangaje amanota y’aba banyeshuri mu rwego rwo gufasha ababyeyi kwitegura kohereza abana ku ishuru, no kubashakira ibyangombwa bikenerwa mu myigire yabo.

Mukamugema Donatille atuye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umubyeyi ufite umwana watsinze ikizamini cya Leta, bamwohereza mu Ntara y’Amajyepfo kuri G.S. Butare, avuga ko igihe cy’iminsi 10 babahaye gihagije kuba biteguye kugeza abana ku ishuri, kugira ngo batangire amasomo yabo.

Ati “Ntacyo bitwaye kuko urabona ko babitangaje kare tukamenya igihe abana bacu bazagira ku ishuri, ubu turatangira twitegure kandi n’abana nabo bazaba biteguye gukomeza amasomo yabo”.

Aba banyeshuri nabo bazagezwa ku bigo bazigaho mu buryo busanzwe butwarwamo bagenzi babo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA