AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Baratabariza abaturanyi babo barembejwe n’amavunja

 Musanze : Baratabariza  abaturanyi  babo  barembejwe n’amavunja
18-08-2022 saa 07:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 337 | Ibitekerezo

Ikibazo cy’amavunja akabije kiraboneka mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, abaturage bavuga ko aterwa n’ubukene n’umwanda.

Mu myaka ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

Muri aka kagari hari imiryango biboneka ko yasabitswe n’amavunja, benshi bafite ipfunwe ryo kugira icyo babwira umunyamakuru kubera amavunja bafite.

Umukecuru w’imyaka 76 yibasiye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ayaterwa n’ubumuga bw’ingingo no kuba nta n’umwuzukuru afite ngo amuhandure.

Muri zimwe mu ngo, abana bato barwaye amavunja ku buryo biteye impungenge abaturanyi babo.

Umuturage utifuje gutangazwa ati : “Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko abo bana ni abana birirwana n’abacu kuko amavunja aranduzanya.

"Amavunja agira imigi, ya migi rero niyo ibyara izindi mbaragasa, rero natwe dutekereza ko abana bacu bashobora kurwara amavunja.”

Aba baturage bavuga ko bagerageza gukemura ikibazo mu buryo rusange no gufatanya, ariko nta musaruro biratanga.

Undi muturage wa hano ati : “Aba bana ba hano njyewe nagerageje ubwanjye kubahandura, bikagera igihe mbwira ababyeyi babo ngo bajye bajya kugura umuti babasigemo, kuko nanjye ubwanjye bashobora kuyantera.”

Muri zimwe mu ngo zirwaje amavunja babwiye BBC ko hari ubwo biba ngombwa ko abajyanama b’ubuzima aribo baza kubafasha iki kibazo.

Umugore utifuje gutangazwa ati : “Ahubwo iyo babaye benshi twajya kubahandura bagasa n’abateye amahane ubwo rero bikaba ngombwa ko abanyabuzima [abajyanama b’ubuzima] babadufasha.

“Wabahandura se wabivamo ? Barabahandura akagaruka. Nonese wabahandura buri munsi ?”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ntiyasubije BBC kuri iki kibazo, gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko muri ako gace abantu basaga 50 bari barwaye amavunja kandi ko mu ngamba bafite harimo guhandura abayarwaye urugo ku rundi.

Ubukene n’umwanda ?

Abategetsi mu Rwanda bavuga ko amavunja ava ku ngeso yo kugira umwanda.

Abaturage bo amavunja bayahuza n’ubukene, no kuba mu nzu bamwe babanamo n’amatungo.

Aba batifuje gutangaza amazina yabo bo mu kagari ka Kabazungu, umwe ati :

“None iyo amavunja agarutse hari uyatangira ? Izi nzu zitagira ikintu hepfo no haruguru ni imicucu [imikungugu] iba irimo, imicucu nayo rero izana amavunja.”

Undi ati : “Impamvu ni ukubura amazi, wenda wabuze n’amafaranga yo kugura amazi n’agasabune ubwo rero umwanda waza, me ! [nayo akaza]”

Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yumvikanye ategeka abategetsi ku nzego z’ibanze guhagurukira iki kibazo cy’amavunja.

Ariko uko bigaragara hari aho amavunja acyugarije abantu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA