AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma y’uko Guverinoma itangarije ko amashuri azatangirira igihe cyagenwe hahise hasohoka ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri

Nyuma y’uko Guverinoma itangarije ko amashuri azatangirira igihe cyagenwe hahise hasohoka ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri
7-01-2022 saa 15:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1997 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’ibizamini mu mashuri (NESA) cyashyize hanze itangazo rigaragaza ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbitse ku bigo by’amashuri bagomba gutangira gusubirayo ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ry’amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho aya mabwiriza avuga ko amashuri agomba kongera gufungura hagendewe ku ngengabihe isanzweho.

Ingingo ya Kane (d) y’aya mabwiriza, ivuga ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ntibyatinze, Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbitse ku mashuri bigaho.

Iri tangazo ryatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, rivuga ko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 aho hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Izi ngendo zizarangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2022 aho hazagenda abanyeshuri bita mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (Iburengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (Iburasirazuba).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA