AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yabwiye Amagambo y’urukundo Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko

Perezida Kagame yabwiye Amagambo y’urukundo Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko
10-08-2022 saa 14:20' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1593 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko, amushimira imyaka 30 irenga bamaranye yaranzwe n’imigisha.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame, yagize ati “Isabukuru nziza Jeannette !”

Yakomeje agira ati “Imyaka 60 yumvikana nk’aho ari micye. Tekereza ko tumaranye imyaka irenga 30 turi kumwe, yatubereye iyo kubana umuryango ndetse n’Igihugu mu bwubahane bwabidushoboje.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje yifuriza Madamu Jeannette Kagame gukomeza kugira ibyiza, ati “Imigisha kuri twese !!!”

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze ubukwe tariki 10 Kamena 1989 bwabereye muri Uganda ubwo bamwe mu Banyarwanda bari barahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame basanzwe bafitanye abana bane ndetse ubu bakaba bafite n’abuzukuru babiri b’ubuheta bwabo Ange Ingabire Kagame uherutse na we kwibaruka ubuheta.

Perezida Kagame ukunze kugaragaza ko yita ku muryango we, mu minsi micye ishize yagaragaje ko yishimiye kwakira umwuzukuru wa kabiri uherutse kuvuga ndetse no ku munsi w’ejo hashize, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umwuzukuru mukuru ateruye umuto.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA