AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yirukanye Umuyobozi wungirije wa RDB

Perezida Kagame yirukanye  Umuyobozi wungirije wa RDB
6-10-2022 saa 14:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1876 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yahagaritse Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, ku mpamvu z’amakosa y’imiyoborere yamuranze mu bihe bitandukanye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko "Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragara."

Mu Ukwakira 2019 nibwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Niyonkuru afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ry’Abasuwisi ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’iterambere.

Mbere y’uko agirwa Umuyobozi muri RDB, yakoze mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye.

Yigeze gukorana na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.

Ntabwo higeze hatangazwa amakosa y’imiyoborere yaranze Niyonkuru yatumye ahagarikwa ku mirimo ye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA