AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu:Umugabo arashinjwa kwica Umugore we amuziza ibihumbi 12Frw akaburirwa irengero

Rubavu:Umugabo arashinjwa  kwica Umugore we  amuziza  ibihumbi 12Frw  akaburirwa  irengero
4-10-2022 saa 10:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1280 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu Murenge wa Mudende, arakekwaho kwica umugore we amutemye, nyuma yaho bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari amubikiye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yatangaje ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Gitifu Rudatinya yavuze ko iyi nkuru bayimenye ku makuru yaturutse mu Mudugudu wa Rukeri muri kariya Kagari ka Bihungwe.

Ati “Ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.”

Inzego zitandukanye zahumurije abaturage basabwa kutihanira no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari aho bumvise amakimbirane mu muryango.

Ni mu gihe inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA