AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rulindo : Impanuka ya moto yahitanye Gitifu

Rulindo : Impanuka ya moto yahitanye Gitifu
24-04-2022 saa 20:38' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1349 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo habereye impanuka yahitanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burehe witwa Dusabimana Niceratha.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Mbili yabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base mu Kagari ka Cyohoha mu Mudugudu wa Nyangoyi ku muhanda wa kaburimbo Rulindo-Gicumbi hafi y’Ikigo cy’Amashuri cya Rwili.

Umwe mu bakora mu Rwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) w’imyaka 42 ukorera mu Murenge wa Cyungo ni we wari utwaye Dusabimana Niceratha w’imyaka 33.

Dusabimana Niceratha yitabye Imana azize impanuka

Impanuka yabaye ubwo bari bageze mu ikorosi, utwaye moto gukata biramunanira arenga umuhanda, yitura mu muferege, uwo yari ahetse akubita umutwe hasi.

Nyuma yo gukomereka bikomeye, Dusabimana Niceratha, yajyanywe kwa muganga agejejwe mu Bitaro bya Kinihira ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Niyonshuti Aime, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Uwari utwaye moto ari gukurikiranwa kuko bikekwa ko yari atwaye yasinze ndetse nta byangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga yari afite.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA