AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusizi : Inkuba yakubise umwana w’imyaka 8 ahita apfa abandi barahungabana

Rusizi : Inkuba yakubise umwana w’imyaka 8 ahita apfa abandi barahungabana
28-05-2022 saa 07:24' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 691 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi, 2022 inkuba yakubise umwana w’imyaka 8 wo mu Murenge wa Nzahaha, abandi bana babiri bagize ihungabana.

Inkuba yakubise saa cumi n’imwe (17h00), IGIRANEZA Esther wari ufite imyaka 8 y’amavuko yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yahise ahasiga ubuzima.

Undi mwana witwa NTIBAZIYAREMYE Erneste w’imyaka 10 y’amavuko na MANIRAFASHA Antoinette w’imyaka 3 w’umuturanyi bahungabanyijwe n’iyi nkuba bajyanwa mu Bitaro bya Mibirizi.

Ibyago byabaye aba bana bageze mu rugo bavuye ku ishuri mu Mudugudu wa Rukoro, mu Kagari ka Rebero, mu Murenge Nzahaha.

Umwana witabye Imana ni uwo mu rugo rwa SEBAKUNGU Jonas.

RWANGO Jean de Dieu, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha yavuze ko ibyo byago byabaye, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkuba, harimo kutugama imvura munsi y’ibiti, cyangwa kujya mu mazi imvura iri kugwa.

Ati ”Imvura itari nyinshi yagwaga, byabaye sa kumi n’imwe. Bari mu rugo umwana umwe wigaga mu mashuri abanza ahita yitaba Imana abandi twabajyanye mu Bitaro. Turahumuriza imiryango y’abagize ibyago, turasaba abaturage nubwo biba bitunguranye kwirinda ikiza cy’inkuba.”

Uyu muyobizi yakomeje avuga ko atari ubwa mbere muri uyu Murenge inkuba ikubita abaturage, ngo no mu minsi ishize byarahabaye ikubita abantu 26 ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.

Ati ”Si ubwa mbere bibaye, mu minsi yashize byigeze kuba mu kandi Kagari, yakubise abari mu rusengero n’abari mu ngo zabo.”

Abana babiri bahungabanyijwe n’inkuba bahise bajyanwa ku bitaro bya Mibirizi aho bari kwitabwaho n’Abaganga.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA