AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sosiyete Sivile muri Centrafrique irashinja U Rwanda kwivanga mu mishinga iganisha Perezida Toaudéra kuri Manda ya Gatatu

Sosiyete Sivile muri Centrafrique irashinja  U Rwanda  kwivanga mu mishinga iganisha  Perezida  Toaudéra kuri  Manda ya Gatatu
16-07-2022 saa 14:44' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4420 | Ibitekerezo

Muri Repubulika ya Centrafrique hari kumvikana amajwi y’abavuga ko bakorera imiryango ya Sosiyete Sivile bikomye u Rwanda ko ngo ruri inyuma y’umushinga wa Perezida Toaudéra wo guhindura Itegeko nshinga kugira ngo azabone uko yiyamamariza manda ya gatatu.

Abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bavuga ko bafite amakuru y’uko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo aziyamamarize manda ya gatatu.

Uyoboye iri Huriro witwa Jean-François Akandji-Kombé yabwiye RFI ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe.

Icyakora kugira ngo rihinduke bizasaba ko habaho le référendum constitutionnel, ni ukuvuga kamarampaka yo kubaza abaturage niba bashaka izo mpinduka cyangwa batazishaka.

Ku rundi ruhande, abagize ririya Huriro bavuga ko ibyo amakuru y’uko u Rwanda rushaka gufasha ubutegetsi bw’i Bangui bidakwiye kubera ko ngo abaturage ba Centrafrique basanzwe bubaha u Rwanda bakarufasha nk’igihugu cy’abavandimwe.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru, twari tugitegereje igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo ku bivugwa na Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique.

Umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique ni mwiza.

Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kugarura umutekano muri Centrafrique ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka kuri buri ruhande.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA