AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda na Congo byongeye guterana amagambo imbere y’amahanga FDLR yitwa urwitwazo

U Rwanda na Congo byongeye guterana amagambo imbere y’amahanga FDLR yitwa urwitwazo
27-10-2022 saa 11:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2224 | Ibitekerezo

Intumwa yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, yagaragaje ko kuba umutwe wa FDLR ukomeza gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikibazo gikomeye, ku buryo hakwiye gushyirwaho uburyo butuma urangizwa burundu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, habaye ibiganiro ku guhangana n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mitungo kamere, bigira uruhare mu guhembera amakimbirane muri RDC.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Ingabo za FARDC na M23 bakomeje guhangana guhera ku wa 20 Ukwakira, ndetse magingo aya bivugwa ko uyu mutwe wenda kwigarurira teritwari ya Rutshuru.

Ni umutwe ariko RDC ishinja u Rwanda kuwutera inkunga rukabihakana, kuko ushingwa hari impamvu watanze, uza kwemeranya na leta kuzikemura ariko ntiyubahiriza amasezerano bagiranye.

Kayinamura yavuze ko nubwo RDC iri muri ibi bibazo, u Rwanda ruzi neza icyo bisaba kugira ngo hubakwe igihugu kiba cyarasenywe n’ibibazo, ari nayo mpamvu rwo rwemeye gushyira mu bikorwa gahunda yemejwe igamije amahoro n’umutekano.

Yavuze ko RDC ifite ibibazo bikomeye, birimo imyitwarire iteye inkeke ituma bagaragaza igice kimwe nk’abanyamahanga, "bagomba gusubira iyo baturutse."

Yashimangiye ko iyo myitwarire ari “imbuto z’amakimbirane atarangira”, ndetse bikabangamira imbaraga ziba zikoreshwa mu gushaka amahoro arambye.

Kayinamura yanagarutse kuri FDLR, avuga ko ari umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje kwinjiza abarwayi bashya no kubatoza, ari nako wibasira uburengazira bwa muntu, nubwo hakomeje kubaho ubusabe bw’uko wasenywa.

Yasabye ko umuryango mpuzamahanga wubakira ku ntambwe zimaze guterwa n’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano na FDLR mu birasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande, ambasaderi wa RDC, Georges Nzongola-Ntalaja, yagarutse ku bikorwa bya M23, avuga ko nk’umujyi wa Bunagana umaze amezi arenga ane ufashwe na M23, asaba ko ibihugu byasaba "u Rwanda na M23 yarwo gusubira inyuma."

Ku bwe, ntabwo abona FDLR nk’ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda, ahubwo avuga ko ari urwitwazo rwo gushaka kwikubira amabuye y’agaciro y’icyo gihugu.

Yanasabye ko ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gashyigikira urugendo rw’akarere mu gushaka amahoro muri RDC, bikagendana no gufatira ibihano abantu b’imbere mu gihugu no hanze yacyo biba umutungo kamere w’igihugu, kandi buri gihugu mu karere kikabasha gukemura ibibazo gifitanye n’umutwe urwanira muri Congo.

Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga w’u Burundi, yavuze ko abanyamuryango b’aka kanama bakwiye gutera intambwe, bakarenga gusomera amaraporo i New York, bagasura akarere bakifatira imyanzuro yabo bahsingiye ku byo babona.

Yavuze ko ubufatanye bw’akarere ari ngombwa cyane mu gukemura ibi bibazo.

Yakomeje ati “Iyo inzu y’umuturanyi wawe irimo gushya, ugomba kwihutira kuwuzimya mbere y’uko ugera no ku nzu yawe.”

Yavuze ko nubwo u Burundi bwohereje ingabo muri Congo, zidakeneye gushyigikirwa mu buryo bwa politiki gusa, ahubwo hakenewe n’inkunga mu bya tekiniki ndetse n’ijyaye n’amikoro, kugira ngo zibashe gusohoza inshingano zazo.

Yashimangiye ko kubona amahoro arambye muri RDC, byaba bisobanuye n’amahoro arambye mu karere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA