AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi

Ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi
6-10-2022 saa 05:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1936 | Ibitekerezo

Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu mujyi wa Kigali uwo bita Provincial Chief Intelligence, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Hari amakuru avuga avuga ko uyu mugabo yafashwe tariki 27/09/2022.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.

RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.

Ati “RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA :

GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA