AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMABANGA Akomeye ya Rayon Sports hanze : Jorge Paixão wayitoje ahishuye n’ibyo yakoreye abarimo Lomami Marcel

AMABANGA  Akomeye ya Rayon Sports hanze :  Jorge Paixão wayitoje  ahishuye  n’ibyo yakoreye abarimo Lomami Marcel
6-08-2022 saa 08:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4222 | Ibitekerezo

Umutoza Jorge Paixão avuga ko yababajwe akanaterwa agahinda na Rayon Sports yitangiye mu buryo bushoboka bwose kugeza aho gutunga abakinnyi ariko yo ikamuhemba kumwambura imishahara y’amezi atatu n’igice yakoreye.

Mu Ntangiriro za Gashyantare 2022 ni bwo Rayon Sports yerekanye Jorge Paixão nk’umutoza mukuru mu gihe cy’amezi 6 agomba kungirizwa na Pedro Miguel, gusa uyu mutoza nyuma y’ibyumweru 2 yahise asubira iwabo muri Portugal maze mu mpera za Gashyantare 2022 asimbuzwa Daniel Ferreira Faria.

Aba botoza bombi bafashije Rayon Sports yari yasoje nabi igice kibanza cya shampiyona gusoza ku mwanya wa 4 n’amanota 48 ni mu gihe APR FC yegukanye yari ifite amanota 66.

Mu buryo busa n’ubutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, habyutse inkuru z’uko uyu mutoza yaba yitabaje FIFA ngo akemurirwe ikibazo cye na Rayon Sports yamwambuye.

Mu kiganiro cy’umwihariko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ku bijyanye no kuba yareze Rayon Sports, yayishuye ko mu mezi atanu yatoje iyi kipe yahembwe ukwezi kumwe gusa.

Ati “ntabwo nshobora kuvuga amafaranga yose bamfitiye, mu mezi 5 nishyuwe ukwezi n’igice. Nakoze amezi atatu n’igice ya mbere ntarabona umushahara. Ikipe yahoragamo ibirarane abakinnyi, muri Mata abakinnyi bari bafitiwe ibirarane by’amezi 3, abatoza bo yararengaga.”

Yakomeje avuga ko yakoreye mu buryo bugoranye kugeza aho imipira yo gukina yari mike kimwe n’ibindi bikoresho.

Ati “twakoraga imyitozo n’imipira 8 gusa, nta masengeri y’imyitozo (bibs) twari dufite, nta masogisi ku mukino, abasimbura bahaga abari bubanzemo amasogisi, hari ibikoresho by’ingenzi bijyanye n’ubuvuzi tutari dufite ku ikipe y’umupira w’amaguru.”

Paixão kandi yavuze ko hari igihe cyageze agakoresha amafaranga ye bwite yishyurira abakinnyi ubukode anabagaburira.

Ati “nahaye amafaranga yo kurya no kwishyura inzu abakinnyi benshi.”

Ngo yagobotse umutoza Lomami Marcel wari ugiye gusohorwa mu nzu yabuze amafaranga y’ubukode Rayon Sports irebera ntiyagira icyo ikora kandi afitiwe amafarana menshi y’umushahara atishyuwe.

Ati “nahaye amafaranga umutoza wungirije Marcel (Lomami) yo kwishyura ubukode kubera ko nyiri nzu yashakaga kuyimusohoramo, ikipe yari ibizi ariko nta kintu yakoze. Iyi ni yo Rayon Sports.”

Ntabwo yumva uburyo iyi kipe irimo gusinyisha abakinnyi itarishyura abo ifitiye ibirarane kandi barayitangiye.

Ati “Ubu barimo gusinyisha abakinnyi batishyura abo bahaye buri kimwe ikipe, ni igisebo, abafana bakwiye kumenya ukuri.”

Uyu mutoza yavuze ko ikipe ayikunda ariko na none abagize komite nyobozi yayo bamusuzuguye batigeze baha agaciro ibyo yabakoreye.

Ati “mu by’ukuri ikipe ndayikunda n’abafana ba yo, ibi bihe sinabyifuzaga ariko abantu bo muri komite ntabwo banyubashye nta nubwo bahaye agaciro buri kimwe nakoreye ikipe mu mezi 5 mu bihe bigoranye, nta kintu na kimwe nigeze mvuga mu itangazamakuru, rimwe na rimwe abakinnyi ntibashakaga gukora imyitozo kubera ko batari bishyuwe, buri gihe natumaga bitoza, none ntibashaka kwishyura nta n’icyi bavuga. Nkunda u Rwanda n’abaturaga barwo kubera ko nakiriwe neza, nakwishimira umunsi umwe kugaruka mu Rwanda nkafasha umupira w’amaguru mu gihugu.

Ikindi ashinja Rayon Sports ni uko yatumye aramara hafi ukwezi visa ye yararangiye bamubwira ko nta mafaranga bafite yo kugira ngo bayongereshe, ubwo yashakaga gutaha bamukoreye ‘Exit Visa’ kuko atari kuva mu gihugu mu gihe Visa ye yarangiye.

ISIMBI yagerageje kuvugana na Rayon Sports kuri ibi byose bashinjwa n’umutoza Jorge Paixão ariko ntibyakunda kuko umuvuizi wa yo, Nkurunziza Jean Paul atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Jorge Paixão urimo wishyuza Rayon Spprts, aheruka kugirwa umutoza wa Al- Yarmouk iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA