AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibivugwa mbere y’umukino w’amateka APR FC izakina na Rayon Sports

Ibivugwa mbere y’umukino  w’amateka  APR FC izakina na Rayon Sports
18-05-2022 saa 09:50' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1052 | Ibitekerezo

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuye ikipe ayisaba gusezerera Rayon Sports, mu gihe Onana wa Rayon Sports we bivugwa ko atazakina.

Kuri uyu wa Kane tariki 19/05/2022 hategerejwe umukino w’amateka ugomba guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports, ukaba ari umukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro, aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi wa APR FC yasuye iyi kipe aho yakoreraga imyitozo agira ubutumwa agenera abakinnyi b’iyi kipe, aho yabasabye intsinzi nk’uko ingabo z’u Rwanda zidahwema gutahukana intsinzi aho ziri hose, abasaba kubaha intsinzi kuri uyu wa Kane ndetse n’indi mikino bafite imbere.

Yagize ati ”Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa Kane dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi, mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa Kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka.”

Umunya-Cameroun Leandre Essomba Willy Onana wavunikiye mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wa ½ ntazakina umukino wo kwishyura kubera imvune yagize, aho ari umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho.

Ni imvune yagize mu gice cya mbere cy’umukino wabaye ku wa Gatatu ushize, birangira asimbujwe Kwizera Pierrot wari wabanje hanze. Uyu rutahizamu kandi ntiyakinnye umukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka kunganyamo na Musanze.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda, aho ibiciro byo kwinjira mu myanya y’icyubahiro (VVIP) ari 50,000 Rwfs bakazinjiza imodoka, iruhande rwa VVIP ni 30,000Rwfs, ahasakaye hazishyurwa 20,000 Rwfs naho ahasigaye hose hakazishyurwa 10,000Rwfs.

Ivomo:Kigali Today


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA