AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rutanga Eric na we yasubitse ubukwe bwari kuba kuri Noheli

Rutanga Eric na we yasubitse ubukwe bwari kuba kuri Noheli
21-12-2021 saa 15:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1847 | Ibitekerezo

Umukinnyi wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rutanda Eric yasubitse ubukwe yari afite ku ya 25 Ukuboza 2021 kubera amabwiriza mashya y’icyorezo cya COVID-19.

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

Iri subikwa ry’ubukwe bwabo, bikubiye mu butumwa basohoye bagize bati “umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.”

Rutanga Eric na Umunyana Shamsi Sultan bari bagiye gukora indi mihango y’ubukwe baramaze gusezerana imbere y’amategeko mu gikorwa cyabaye tariki 24 Ukwakira 2019.

Rutanga n’umufasha basanzwe babana nk’umugore n’umugabo, bafite umwana w’imfura w’umukobwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA