konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Agahinda ku bavandimwe 3 bafite umubyibuho ukabije aho bose bapima ibiro 2000

Agahinda  ku bavandimwe 3 bafite umubyibuho ukabije aho bose bapima ibiro 2000
13-12-2017 saa 11:57' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 16187 | Ibitekerezo 8

Abantu batatu baturuka mu muryango umwe batewe ishavu n’agahinda gakomeye k’uburwayi bwabibasiye bukabatera umubyibuho ukabije. Aba bantu bavuga ko babayeho mu buzima bubagoye cyane, bahora bibaza aho bazakura ubushobozi bwo kugira ngo babe babagwa.

Aba bantu bose uko ari batatu ni abagore babiri n’umugabo umwe, ni ababyara bakaba bapima ibiro bisaga 2000 bose hamwe, ndetse babiri muri bo bakaba batabasha kwivana mu bitanda aho bahora biryamiye.

Naomi Anderson, Chitoka Light na Drew Stewart bavuga ko ubu burwayi bwabibasiye bwabaye karande mu muryango wabo ngo ndetse batabonye ubufasha ngo bivuze bashobora no gupfa kuko babona ubuzzima bwabo buri mu kaga gakomeye.

Drew Stewart w’imyaka 43 apima ibiro bisaga 670 avuga ko we nta cyizere afite cyo kuba umubyibuho we wagabanuka ngo kuko ubusanzwe akunda kwirira ibiryo bifite amavuta menshi.

Chitoka Light w’imyaka 49 amazez imyaka 3 yose adasohoka mu nzu ngo kuko ubusanzwe yibera mu gitanda, akaba avuga ko amaze kurambirwa ubuzzima bwo kuba mu buriri.

Naomi Anderson w’imyaka 30 we yavuze ko ubu burwayi bwabibasiye bukomeye cyane kandi ko abagize umuryango wabo bakwiye kugira icyo bakora vuba na bwangu hataragira abo buhitana.

Abaturanyi b’aba bantu bavuga ko umubyibuho ukabije wa’aba bantu nabo baba bawugizemo uruhare rukomeye ngo kuko muri kamere yabo habamo ikintu cyo gukunda ibiryo cyane ndetse ngo ugasanga barya ibyiganjemo ibinyamavuta.

Chitoka w’imyaka 49 yibera mu gitanda Chitoka avuga ko ubuzima bwo kwibera mu buriri bumugora cyane Naomi Anderson w’imyaka 30 Drew Stewart w’imyaka 43


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
cher Kuya 30-12-2017

nibihangane biyakire 2

Sandrine Kuya 29-12-2017

ahubwo wagirango ntibazi ikibazo bafite. barataka umubyibuho bakarya pizza? wa mugani ni uguhaga. ngo bakunda ibinyamavuta nta soni? bazajye Somalia bazakira

emmy niyitanga Kuya 26-12-2017

abobantu nibanini cyane ntagaruriro gusa nibarire kugihe kd bicye byabafasha bagerageze na Ka sport murakoze

Dumbuli Kuya 15-12-2017

Aba barahaze bazaze gutura muri Somalia Soudani cga centre Afrika bazahita bakira bakambara amakariso bari kuri taille nta bintu byinshi barya byinshi cyane bazicwa n’ibiryo kuko umugore yirirwa ku mashyiga afiritiza amira naho abagabo bakaryama bagapakira mu nda ama pizza barapfuye pe.

Dumbuli Kuya 15-12-2017

d

richard Kuya 14-12-2017

dore umugore w’igisabo naho abino barabeshya,

subaru Kuya 14-12-2017

ahubwo naho bapima ibiro bike. nawe ndebera uwo mugore witeretse imbere igisafuriya cyuzuye ibiryo abandi nabo mumodoka barya ama pizza... uwabajyana muri soudan cg somaliya bahita bagabanuka batiwiriwe bajya kwibagisha

mh Kuya 14-12-2017

Hhhhhh ni danger mbega umumama mwiza

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...