konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bakoze ubukwe babaseka none bizihije imyaka 75 babana, gusa ubu barashavuye - Amafoto

Bakoze ubukwe babaseka none bizihije imyaka 75 babana, gusa ubu barashavuye - Amafoto
3-08-2016 saa 09:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8544 | Ibitekerezo

Mu mwaka w’1941, nibwo Karl na Elisabeth Gfatter bashyingiranywe ariko ababyeyi babo ntibari babishyigikiye, kuko navugaga ko bakiri abana. Se wa Karl we yanashyizeho intego, y’uko azaha umuhungu we amadolari 100 nibaramuka babashije kumarana umwaka umwe. Nyamara ubu barasazanye, bamaze imyaka 75 babana, n’ubwo bashavuzwa n’uko umwana rukumbi babyaranye aherutse gupfa.

Karl w’imyaka 94 na Elisabeth w’imyaka 91, baba ahitwa Poughkeepsie mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bashakanye umusore afite imyaka 19 naho umukobwa yari afite imyaka 16, kandi bari barakundanye ari abana bato dore ko baniganye.

Bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 bamaranye, ndetse Elisabeth anatangaza ibanga ry’uku kurambana kwabo. Ubwo yaganiraga na ABC 7 News yagize ati: "Ibanga ni urukundo nyarwo no kuba inyangamugayo, kandi buri wese akagerageza gukora ibishimisha undi."

Nyuma yo kubana bakanacika ababyeyi babo batifuzaga kubona bashakana bakiri bato, Karl yaje kujya mu gisirikare cya Amerika ndetse yarwanye intambara ya kabiri y’isi yose nk’uko Daily Mail ibishimangira. Kuba umusirikare ariko ntibyamubuzaga kuzirikana no gukundwakaza umugore we Elisabeth.

Elisabeth avuga ko kuva akiri umwana muto, ubwo yiganaga na Karl kandi bakundana ari abanyeshuri mu yisumbuye, atashidikanyaga ibyo kuba Karl azamubera umugabo w’igitangaza kuko yamubonagamo ubutwari n’urukundo rw’umwihariko.

N’ubwo kurambana kwabo ari inkuru ishimishije cyane, igiteye agahinda ni uko nta mwana n’umwe ubu bafite, kuko babyaye umukobwa umwe, akaba yarapfuye mu mwaka ushize afite imyaka 68 y’amavuko, ibintu bavuga ko bibatera agahinda cyane.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka bamaze babana bakozwe ku mutima n’ibyabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...