konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bataburura abantu babo bapfuye bakongera kubereka urukundo n’icyubahiro - Amafoto

Bataburura abantu babo bapfuye bakongera kubereka urukundo n’icyubahiro - Amafoto
9-09-2016 saa 09:09' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 17380 | Ibitekerezo 5

Abaturage bo muri Indonesia bo mu bwoko buzwi ku izina rya Torajan, bafite imigenzo yabo bihariye utapfa gusanga ahandi hantu ku isi. Mu muco wabo bataburura abantu babo bapfuye bakongera bakaboza, bakabambika neza bakabakoreshereza umunsi mukuru kugirango babagaragarize urukundo n’icyubahiro. Ibi ngibi babikora buri igihe myaka itatu.

Uyu muhango uzwi ku izina rya Ma’nene ufatwa nk’ibirori bikomeye byo koza imirambo, umaze igihe kirekire ukorwa n’aba baturage dore ko wagiye ukorwa kuva no mu binyejana byashize nk’uko Daily Mail ibivuga. Iyo igihe cyo gukora ibyo birori cyegereje imiryango iritegura, maze imirambo y’abo bavandimwe babo bapfuye ikavanwa mu bituro kugirango bifotozanye nayo. Aba baturage, ikintu cya mbere baha agaciro ni igihe cyo gushyingurwa aho usanga abenshi bamara igihe kirekire babika amafaranga menshi bayateganyiriza kuzakoreshwa mu gihe bazaba bapfuye kugirango imihango yo kubashyingura ikorwe neza mu cyubahiro.

JPEG - 176.4 kb
JPEG - 154.2 kb

Iyo umuryango umwe upfushije kandi nta mikoro ufite, umurambo barawureka ukaba wamara n’umwaka kugirango bakomeze bashake amafaranga ahagije yo kuzifashisha mu gihe cyo kuwushyingura. Iyo bashyinguye uwo murambo si ubwanyuma baba bawubonyeho kuko iyo bawushyingura bawushyira mu myenda myinshi mu buryo bwo kuwurinda kubora, maze imyaka itatu yashira bakazawutabura nanone.

JPEG - 188.4 kb
JPEG - 145 kb

Aba baturage batuye mu misozi miremire ya Sulawesi, iyo bagiye gusezerana ntabwo birirwa bajya kurambagiza kure cyane kuko mu muco wabo bemerewe kubana na babyara babo. Bavuga ko urupfu atari rwo herezo ry’umuntu, ngo ahubwo ni intambwe imwe mu ntambwe zigeza umuntu mu buzima bwera. Roho y’uwapfuye bemeza ko igenda igaruka mu rusisiro rwabo, ibi bigatuma batava mu giturage cyabo banga ko bazapfira ahandi maze roho zabo ntizizigere zigaruka muri ako gace. Iyo bibaye ngombwa ko umuntu wabo apfira ahandi hantu, bagomba gukora ibishoboka byose bakamugarura iwabo.

JPEG - 187.2 kb
JPEG - 134.9 kb
JPEG - 247.3 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
ndatwa Kuya 12-09-2016

Ayiwe Mana baba bazur’akaboze biriya gusa buruya niwo muco wabo ntawabarenganya duhore twibuka gusa nuko babikora nabi bataburura imirambo kdi baba bayishyinguye mucyubahiro!!!

CHRISTOPHER Kuya 12-09-2016

Jye ndumva nta kibazo kuko bijyanye n’umuco wabo, dore ko mu Kinyarwanda tuvuga tuti," agahugu umuco akandi umuco".

mizero Kuya 10-09-2016

ndumiwe pe!Imico iragwira.

DUKANGUKE Kuya 9-09-2016

satani ni mubi cyane kuko atera abantu ubujiji. Mana aba bantu bawe bakwiye kumenya ukuri ukuri kwawe ariko Wowe ubwawe.
Yohana 8;32 ni wowe Mana ubatura abantu mubyaha.

koboyi Kuya 9-09-2016

agahugu umuco akandi uwundi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...