konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Michelle Obama yerekanye ko azi kuririmba no kurapa indirimbo zitandukanye - Video

Michelle Obama yerekanye ko azi kuririmba no kurapa indirimbo zitandukanye - Video
21-07-2016 saa 17:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4589 | Ibitekerezo

Michelle Obama, umufasha wa Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yagaragaye mu kiganiro kitwa Late Late Show gikorwa n’umunyamakuru James Corden mu nyubako za White House, aha akaba yaraharirimbiye indirimbo nyinshi zirimo n’izo mu njyana ya Hip Hop.

Iki kiganiro cyafashwe amashusho n’amajwi abagikora bari mu modoka, aha ndetse Michelle Obama akaba yarahahishuriye ko yari amaze imyaka irenga 7 aticara mu mwanya w’imbere mu modoka, bivuga ko ubundi bajyaga bamutwara akicara mu ntebe z’inyuma.

Hamwe n’uyu munyamakuru James Corden, Michelle Obama yaririmbye indirimbo za Stevie Wonder, indirimbo yitwa Single Ladies ya Beyonce, ndetse nyuma baza gusangwa mu modoka n’umuraperikazi Missy Elliot baririmbana indirimbo ze.

REBA HANO UKO MICHELLE OBAMA ARIRIMBA:

Muri iki kiganiro, Michelle Obama yanabarijwemo ibintu azakumbura cyane mu mpera z’uyu mwaka ubwo we n’umugabo we Barack Obama n’abana babo bazaba basohotse mu nzu yagenewe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha akaba yasubije agira ati: "Nzakumbura abantu cyane. Ndavuga cyane babantu ubona buri munsi, bagufasha, bagukunda, uziranye n’imiryango yabo. Kugenda ugasiga abantu ubona buri munsi, bizadukomerera"

Iki kiganiro bakunda kwita Carpool Karoke ariko ubundi kitwa The Late Late Show, gikorwa na James Corden kandi kikaba kitabirwa n’ibyamamare bikomeye ku isi, mu bagiye baba abatumirwa be hakaba harimo nka Gwen Stefani, George Clooney na Julia Roberts bagaragaye mu kiganiro kimwe, hamwe na Lin-Manuel Miranda, Selena Gomez, Adele na Jennifer Lopez.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...