konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo yafatanywe agahanga k’umuvandimwe we wapfuye

Umugabo yafatanywe agahanga k’umuvandimwe  we wapfuye
26-12-2017 saa 10:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5963 | Ibitekerezo

Polisi yo mu Karere ka Iganga muri Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Mwamadhi Isiko w’imyaka 45 ubwo yari afite agahanga ka murumuna we umaze imyaka 7 yitabye Imana.

Uyu mugabo Mwamadhi Isiko yatawe muri yombi na Polisi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo ubwo yari mu gace ka Buwolomera afite agahanga ka Murumuna we witwaga Mweru Hamuza wapfuye mu myaka 7 ishize aho yari agiye kukagurisha.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo yari yitwikiriye ijoro maze maze polisi yari icunze umutekano imukekaho ibyaha iramuhagarika basanga afite agahanga ka murumuna we ndetse n’ibindi bice by’umubiri we.

Umuyobozi wa Buwolomera, Moses Kitinyo yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi n’itsinda ry’abapolisi bari bacunze umutekano muri ako gace, ubwo yari afite agahanga k’umuntu wapfuye baje kugenzura neza basanga ari umuvandimwe we.

Mwamadhi Isiko yabajijwe aho yari ajyanye ako gahanga avuga ko yari akajyanye kukagurisha n’umuvuzi akondo wo mu gace ka Sseba mu Karere ka Mayuge aho yari yamwemereye ko azamuha amashiringi 40.000.

Moses Kitinyo uyobora agace ka Buwolomera yatangaje ko uyu mugabo abaye uwa Kabiri muri uyu mwaka ufatanwe ibice by’umubiri by’umuntu wapfuye, avuga ko basabye guverinoma guhagurukira bikomeye abafatirwa muri ibi bikorwa.

Kugeza ubu Mwamadhi Isiko wafatanwe agahanga ka murumuna we, ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Bunyiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Abaturage benshi bashungereye uyu mugabo wafatanwe agahanga ka murumuna we


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...