konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo yakoze ubukwe n’abagore batatu icyarimwe, babiri muri bo ni abavandimwe - VIDEO

Umugabo yakoze ubukwe n’abagore batatu icyarimwe, babiri muri bo ni abavandimwe - VIDEO
14-12-2017 saa 09:22' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12473 | Ibitekerezo 1

Umugabo w’imyaka 50 y’amavuko witwa Mohammad Ssemanda, umucuruzi uciriritse w’ibiribwa mu gace kitwa Kasenyi mu karere kwa Wakiso muri Uganda, yatunguye abaturanyi be ubwo yakoraga ubukwe n’abagore batatu icyarimwe, igitangaje muri ibyo babiri muri abo bagore be bakaba ari abavandimwe basangiye ibere bakaba bagiye no gusangira umugabo.

Ibi birori by’ubukwe budasanzwe byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017, bibera muri paruwasi ya Nkumba mu mujyi wa Katabi ho mu karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda. Abatashye ubu bukwe bwari bwahuruje imbaga, batangariye kubona umugabo ashagawe n’abagore batatu bose bambaye amakanzu y’abageni.

Aba bageni barimo Salmat Naluwugge w’imyaka 48 usanzwe abana na Mohammad Ssemanda ndetse babyaranye abana batanu mu myaka 20 bamaranye, ariko yemeye ko ahurira mu birori by’ubukwe n’abakeba be babiri b’abavandimwe, abo bakaba ari Jameo Nakayiza w’imyaka 27 y’amavuko na murumuna we akaba na mukeba we Mastulah Namwanje w’imyaka 24, aba bagore bato bakaba nabo ubusanzwe barabyariye iwabo.

Uyu mugabo Mohammad Ssemanda yahishuye ko aba bagore be uko ari batatu, bemeye gukorera ubukwe rimwe bakamusangira, bazi neza ko nta butunzi buhagije afite ariko ngo baramukunda bidasanzwe. Yakomeje agira ati: "Abagore banjye ntibafuha ngo buri umwe agirire ishyari mugenzi we, gusa buri wese afite urugo rwe kandi nabasezeranyije ko nzakora cyane nkabafasha kubaho neza bose."

Salmat Naluwugge, umugore mukuru usanzwe abana n’uyu mugabo, yashimangiye ko bashima Imana cyane kuba ubukwe bwabo bwabashije kuba kandi bukagenda neza, anashima uburyo amaze imyaka 20 abana neza n’umugabo we Ssemanda n’ubwo babanaga batarigeze bakora ubukwe ngo bereke inshuti n’imiryango ibirori.

Yagize ati: "Ndashimira cyane umugabo wacu kuba yakoze ubukwe agasezerana na twe icyarimwe turi batatu, ni ikimenyetso ko atazigera atuvangura cyangwa ngo adusumbanye."

Sheikh Swaleh Mugenyi wo mu idini ya Islam ni we wayoboye imihango y’idini mu birori by’ubu bukwe, akaba yaratangaje ko ibyakozwe n’uyu mugabo bitanyuranyije n’amahame y’idini.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
HAKIZIMANA JAP Kuya 26-12-2017

isi igezekumarembera pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...