konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo yatawe muri yombi azira kubeshya ko umwana we yapfuye ku bw’indamu

Umugabo yatawe muri yombi azira kubeshya ko umwana we yapfuye ku bw’indamu
19-12-2017 saa 06:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3350 | Ibitekerezo

Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo witwa Issa Budugo, ukomoka ahitwa Kirongoro mu karere ka Bugiri ho mu Burasirazuba bwa Uganda wabeshye abavandimwe n’inshuti ko umwana we w’umuhungu yitabye Imana barangije bamukusanyiriza akayabo k’ibintu n’amafaranga byo ku muyagira ariko bagiye gushyingura basanga uwavugwaga ko yapfuye ni muzima

Issa Budogo usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka mu gace ka Busia, akarere ka Bugiri yabwiye izi nshuti n’abavandimwe ko yapfushije umwana we w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka ibiri y’amavuko ndetse ababwira ko abifuza kumufasha mu bijyanye n’umuhango wo gushyingura bamufasha cyane ko gushyingura yari yababwiye ko biraba mu mpera z’Icyumweru gishize

Abavandimwe b’uyu mugabo bakusanyije inkunga y’asaga 589000 by’amashilingi ya Uganda barangije yose bayashyikiriza uyu mugabo, ntabwo byahereye aho kuko hari n’undi muvandimwe, uyu akaba ari na mushiki we yahise yemera ko atanga ibiro 80 by’inyama, ibiro 30 by’ibishyimbo, ndetse n’ibiro 25 by’umuceri byagimbaga kwifashishwa mu kwakira abitabiriye uyu muhango wo gushyingura uyu mwana w’umuhungu

Umunsi nyirizina wo gushyingura aba bavandimwe n’inshuti bari bahawe n’uyu mugabo warageze bafata inzira berekeza ahitwa Kirongoro ari naho uyu mugabo atuye muri aka karere ka Bugiri bahageze batunguwe no gusanga umwana bari baje gushyingura arimo akina umupira imbere y’urugo n’abandi bana ari nabwo bahise bafata uburakari batabaza Polisi iza gusanga wa mugabo yibereye mu kabari ka ‘East Ends Bar’ gaherereye Naluwerere Trading Centre.

New vision dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yahise ita muri yombi uyu mugabo (Issa), kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugiri arimo gukurikiranwaho ibi byaha birimo ubwambuzi budakoreshejwe ikiboko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...