konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugeni yihakanye umugabo ku munsi w’ubukwe biteza impagarara

Umugeni yihakanye umugabo ku munsi w’ubukwe biteza impagarara
23-03-2017 saa 12:32' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 37867 | Ibitekerezo 11

Umukobwa witwa Roseline wo muri Zambia yateje impagarara ubwo yihakanaga umugabo we avuga ko atamukunda mu gihe bari bagiye mu rusengero gusezerana, nyuma yo kubona umukunzi we wa mbere yabatahiye ubukwe.

Uyu mukobwa wari wamaze kwitegura bageze igihe cyo kwerekeza ku rusengero aho bari busezeranire kuzabana n’uwo bari baremeranyije kuzabana akaramata, agikubita amaso uwari umukunzi we mbere yahise yiruka amusanga avuga ko n’ubundi uwo bari bagiye kubana atamukunda.

Icyari ibirori cyahise gihinduka amarira, aho abari baherekeje abageni bose batiyumvishaga ibibabayeho dore ko umugeni yari yazinze ikanzu ariruka yisangira uwo byavugwaga ko bakundanaga kera akaza kujya mu mahanga akaba yari yagarutse.

Inkuru y’uyu mukobwa yaje gukwira mu gihugu hose aho abantu bavugaga ko Roseline yakoze ibidakorwa akihakana umugabo we bageze ku munsi wo gusezerana imbere y’Imana.

Ubwo uyu mukobwa yirukaga, umugabo we yagerageje kumusaba imbabazi ariko biranga biba iby’ubusa.

Umwe mu bari bitabiriye ubu bukwe yavuze ko uyu mukobwa yabikoze kubera ko yari amaze kubona umusore bakundanye kera yari yaremereye ko bazabana mbere y’uko ajya muri Amerika.

JPEG - 37 kb

Umusore yasabye umugeni we imbabazi biranga biba iby’ubusa

JPEG - 19.5 kb

Umugeni yazinze ikanzu ariruka aracika yisangira uwo yari yarakunze mbere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
esther Kuya 16-04-2017

mbega umsore wahurtse,nuguhita amwikura mumutwe

Shavo Eric Kuya 4-04-2017

Ntakundi umusore natuze azabona uwimana yamugeneye uriya ntiyaruwe

MUGABO Kuya 28-03-2017

Uyu musore yagize amahirwe nuko guhita abyumva bigoye.
Arijye nahita nishakira undi mubabutashye ibirori bigakomeza

amanda Kuya 25-03-2017

birababaje gusa iyo yibonera indaya nizo zubaka ziba zarabihaze.naho abo baba bazi umugabo umwe ahora ashaka kumva ni ahandi uko bimeze mbese umuntu wariye ibiryo byinshi bitandukanye ntacyo wamukangisha naho uzi ibijumba gusa ahora arungarunga murakoze

Eric Kuya 25-03-2017

Ndumva ibyo uyu mukobwa yakoze aribyo byiza aho kugira ngo ruzasenyuke nyuma

Chaz Kuya 24-03-2017

Mujye mwitondera abakobwa bakundanye cyane njye nagizamahirwe nirongorera umukobwa Muzima utarigeze ajya muribyobyose, burya nurongora umukobwa ugasanga harabandi yaryamanye nabo nushaka ujye umenya ko ugushije ishyano ujye umenya ko ataruwawe wenyine , umusore baba barabonanye mbere ntashobora kumwibagirwa na rimwe, igihe cyose bagize aho bahuriye bafite umutekano ntacyo batakora. Basore Mwitonde.

CQ Kuya 24-03-2017

Abagabo barabona, uyu musore ahuye n’akaga gakomeye. Ariko se nkibaza nti uwo yirukiye namugeraho nawe akamwigarika azerekeza kuri nde noneho ?????? azaririmba urwo abonye tu ntekereza ko uriya nawe ashobora kumukatira amubwira ko nubundi kwihangana ngo amutegereze byari byaramunaniye, kandi uyu munyamerika nawe arebye kure yamukuzaho mu rwego rwo kwirinda guhemukira umusore mugenzi we, kuko uyu mugore abonye undi ufite agafaranga nawe yamukwepa rwose

Augustin Kuya 23-03-2017

nimundebere nukuri,nubundi ntiyamukundaga nagende

uwizeyeinnocent Kuya 23-03-2017

Nukwitonda basore!?

nana Kuya 23-03-2017

uwo kukobwa numusazi ahubwo ubwose abizi ate ko uwo mukunzi we yavuye muri americ

hakizimana Jean Pierre Kuya 23-03-2017

bazadukoraho ndabarahiye uwo muniga yihangane cg azabe nkanjye abireke burundu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...