konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore yanditse ku cyapa ko ashaka umugabo byihuse ajya mu muhanda abantu barumirwa

Umugore yanditse ku cyapa ko ashaka umugabo byihuse  ajya mu muhanda abantu barumirwa
22-08-2017 saa 11:15' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12678 | Ibitekerezo 8

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, umugore witwa Nyambura yakoze agashya ubwo yazindukiye mu muhanda yambaye imyambaro y’abagende ndetse afite icyapa cyanditseho amagambo avuga ko akeneye umugabo kandi byihuse

Uyu mugore watangaje abatari bake muri uyu mujyi wa Nairobi, yagaragaye mu muhanda wa Tom Mboya muri uyu mujyi ubwo yari kumwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 7 amufashe ukuboko bagendana akavuga ko ari umwana we.

Uyu mubyeyi wiyise Nyambura yari atwaye icyapa kinini cyanditseho amagambo agaragara neza kandi asomeka aho yari agitwaye mu kaboko k’imoso n’aho akaboko k’indyo gafashe umwana w’umukobwa yavugaga ko ari uwe.

Kuri iki cyapa yari yanditseho amagambo afite ubutumwa bugira buti" "Nkeneye umugabo kandi cyanee.Nitwa nyambura mfite imyaka 28. Mfite umwana w’umukobwa."

Kuri iki cyapa kandi uyu mugore yari yananditseho nimero za telefoni uwamubenguka wese yamushakiraho mu gihe yaba akeneye ko babonana bakaganira.

Abantu benshi batangajwe n’iki gikorwa cy’uyu mugore dore ko ari ubwa mbere bari babonye umuntu ushaka umukunzi cyangwa se uwo barushingana muri ubu buryo cyane ko yari yanabyambariwe nk’uwari witeguye ko ahita amubona bagahita bajya gusezerana.

Abanyakenya benshi babonye uyu mugore ndetse n’ababonye amafoto ye aho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, facebook n’izindi, babivuzeho byinshi bitandukanye aho bamwe bamunenze bikomeye ngo kuko bitari bikwiye gutwara umwana mu gikorwa nka kiriya.

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri Kenya n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Canada mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore 30% batabana n’abagabo babo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo guterwa inda bakiri iwabo, za gatanya ndetse no kubura uwo mwashakanye bitewe n’urupfu.


Abantu benshi batangajwe n’iki gikorwa uyu mugore wiyise Nyambura yakoze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Toto Kuya 29-08-2017

Arababaye Imana Imuhe Umugabo

mugisha thierry Kuya 28-08-2017

biratangaje!

douce Kuya 24-08-2017

iyobera riraha,uyu mugore ahora Mu muhanda c?abari kureba Umwana gusa murikwibeshya utazi n’icyongereza basi wareba imyandikire,ibyapa ntago bwanditse kimwe nubwo byanditseho kimwe.

muducukumburire iyi nkuru plz cg mutwerurireko ari ibinyoma,hahaha

fofo Kuya 23-08-2017

none se ko ndeba icyapa cya mbere handitseho Nyabura naho icya kabiri hakandikwaho Nyambura!

KANYONI Kuya 23-08-2017

MUGENO itegereze neza ku ifoto yambere umwana yambaye igitenge, ku ifoto ya kabili mama we yakimutwaje. ntago ari ugutekinika yagiye mumuhanda limwe.

hhhh Kuya 22-08-2017

tecnic ziri aha. nibyapa ubwabyo biratandukanye !! ahari wenda ahora mumuhanda nibyapa bitandukanye. birakaze

josh Kuya 22-08-2017

Hoya sugutekinika ahubwo nuko yamukuyeho ikanga reba neza umwana yambaye imyenda yumweru

Mugeno Kuya 22-08-2017

Aha nano barimo gutekonika, umwana uyu umugore afite ko atambaye bimwe yagiye mu muhanda inshuro ebyiri?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...