konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umusore yaciwe akayabo nyuma yo gusambanya ihene ebyiri kugeza zipfuye

Umusore yaciwe akayabo nyuma yo gusambanya ihene ebyiri kugeza zipfuye
16-01-2018 saa 16:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7928 | Ibitekerezo 1

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25 witwa Munyao wo mu gace ka Kangundo mu karere ka Machakos muri Kenya yarekuwe atanze akayabo k’amashiringi nyuma yo gutabwa muri yombi amaze gusambanya ihene ebyiri z’umuturanyi kugeza ubwo zishizemo umwuka.

Aya mahano yabaye mu Cyumweru gishize tariki 13 Mutarama 2018, ubwo abantu bafataga uyu musore witwa Munyao wo mu gace ka Kangundo ari gusambanya ihene ebyiri, nyuma yo kuzisanga aho zari ziziritse mu gisambu.

Umwe mu baturage yavuze ko yiboneye n’amaso ye uyu musore amaze gusambanya ihene ebyiri, maze arangije ajya kuzijugunya mu gihuru cyari hafi aho kuko zombi zari zamaze gupfa nyuma y’icyo gikorwa kigayitse cyari kimaze kuzikorerwa.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace aya mahano yabereyemo, Mary Mulwa nawe yemeje aya makuru avuga ko izi hene zombi zapfuye nyuma y’uko uyu musore yari amaze kuzisambanya.

Amafoto uyu musore washijwaga gusambanya ihene yafotowe ubwo yari kuri sitasiyo ya polisi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’abaturage bo muri Kenya ari nako abantu benshi bamaganiraga kure igikorwa cy’uyu musore aho benshi bavugaga ko ari igikorwa cya kinyamaswa kandi ko gikwiye guhanirwa by’intangarugero bikabera isomo n’abandi.

Ikinyamakuru The Blizz dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu musore wari watawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 13 Mutarama yarekuwe ku wa mbere tariki 15 Mutarama nyuma yo gutanga amashilingi ibihumbi 100 by’indishyi y’akababaro kuri nyir’izo hene zakoreweho ibidakorwa.

JPEG - 24.5 kb

Ihene zombi zapfuye nyuma y’uko zisambanyijwe

JPEG - 29.1 kb

Munyao ari kwiregura ku cyaha yari akurikiranweho cyo gusambanya ihene kugeza zipfuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mudenge Kuya 12-02-2018

abanyamakuru kuki mubeshya koko?ubuse uyu munsi ko turi talik
i 12-01-18 kandi uwo muntu akaba yararekuwe me 15-01 ayo namataliki yomuri kenya??

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...