konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Videwo ya Raila Odinga yasinze yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Videwo ya Raila Odinga yasinze yateje impagarara ku mbuga  nkoranyambaga
27-12-2017 saa 09:36' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6734 | Ibitekerezo

Raila Odinga, Umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya,NASA, yateje impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakoresha Twitter nyuma y’amashusho yashyizwe kuri uru rubuga amugaragaza yanezerewe cyane bamwe bemeza ko yabikoreshejwe n’umuvinyo dore ko hari n’abatigeze batinya kuvuga ko yari yasinze.

Aya mashusho ya Raila Odinga yateje impaka ndende,yafashwe ubwo yari mu birori na bamwe mu bafatanije nawe kuyobora NASA aho yarimo avuga adidimanga ndetse bigaragara ko yasinze bikabije.

Kuri uyu munsi wa Noheli, Raila Odinga yabwiye abarwanashyaka be ko bagomba gukomera ku kuri kwabo kuzageza bageze i Kanani (Canaan).

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakimara kubona aya mashusho ya Raila Odinga yasinze basigaye bibaza impamvu bamwe mu bashinzwe gucunga umutekano we bemeye ko aya mahano afatwamo amashusho bikagera n’ubwo agera ku mbuga nkoranyambaga dore ko yahise ateza impaka ndende.

Raila Odinga yari yahimbawe imbere ye yiteretse ibinyobwa byinshi by’ubwoko butandukanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...