AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA : Impanga z’abakobwa umwe yavutse muri 2021 undi muri 2022

USA : Impanga z’abakobwa umwe yavutse muri 2021 undi muri 2022
3-01-2022 saa 12:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 12401 | Ibitekerezo

Abana babiri b’abakobwa bavutse ari impanga ariko igitangaje ni uko umwe yavutse tariki 31 Ukuboza 2021 undi akavuka tariki ya 01 Mutarama 2022.

Umuryango wa Fatima Madrigal na Robert Trujillo bibarukiye mu bitaro byitwa Natividad Medical Center, mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2021 rishyira tariki 01 Mutarama 2022.

Umwana umwe wa mbere muzi izi mpanga yavutse saa tanu na mirongo ine n’itanu (23:45’) z’ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2021 nyuma ‘imnota 15 havuka undi mwana wavutse saa sita zuzuye mu kadomo tariki 01 Mutarama 2022.

Gakuru (umwana wavutse mbere) n’impanga ye Alfredo barutanwa iminota 15 kandi bakaba batandukaniye ku kuba umwe yavutse mu mwaka utandukanye n’uwo mugenzi we yavutsemo.

Fatima Madrigal akaba ari we nyina w’izi mpanga, avuga ko bitangaje kuba abana be ari impanga ariko bakaza bazajya bagira amasabukuru yabo mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Biratandaje kuba ari impanga ariko bakaba bazajya bagira amasabakuru atandukanye. Byantunguye kandi biranshimisha kuba umwana umwe yavutse saa sita zuzuye.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA