konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Icyamamare muri Politiki ya Zimbabwe, Morgan Tsvangirayi yapfuye

Icyamamare muri Politiki ya Zimbabwe, Morgan Tsvangirayi yapfuye
15-02-2018 saa 08:15' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 735 | Ibitekerezo

Impirimbanyi akaba n’umwe mu bari bakomeye mu cyiciro cy’abatavuga rumwe na Politiki y’ishyaka ZANU- PF riyoboye igihugu cya Zimbabwe, Morgan Tsvangirai,yatabarutse kuri uyu wa 14 Gashtantare 2018.

Nyakwigendera Tsvangirai waguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, yavutse ku wa 10 Werurwe mu 1952, yamamaye mu ishyaka rye rya MDC, yari afite inyota yo kuyobora Zimbabwe ariko ntiyakabya inzozi ze.

Nyuma y’uko Robert Mugabe yarwanyaga akuwe ku butegetsi, agasimburwa na Emmerson Mnangagwa, Tsvangirai yakomeje kugaragaza ko ashaka impinduka, akanatanga icyizere cyo kuzagera ku butegetsi.

Morgan Tsvangirai yamamaye cyane mu matora ya 2008 ubwo yegukanaga intsinzi mu cyiciro cya mbere, ku majwi 47.9% kuri 43.2% ya Robert Mugabe.

Nyuma y’imvururu zabanjirije icyiciro cya kabiri cy’amatora, Tsvangirai n’ishyaka rye bivanye mu matora, ubutegetsi buguma mu biganza bya Mugabe.

Morgan Tsvangirai utaremeye iyo ntsinzi ya Mugabe, yaje gufata umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Morgan Tsvangirai wari umaze igihe yivuza indwara ya kanseri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...