konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ubuzima budasanzwe bw’umusore w’imyaka 21 ugaragara nk’umusaza w’imyaka 160 - Video

Ubuzima budasanzwe bw’umusore w’imyaka 21 ugaragara nk’umusaza w’imyaka 160 - Video
27-04-2017 saa 12:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10844 | Ibitekerezo 3

Umusore witwa Rupesh Kumar w’imyaka 21 wo gace ka Hanumanganj mu Buhinde yahuye n’uburwayi budasanzwe bwatumye isura ye ihinduka nk’iy’umuntu ushaje cyane aho agaragara nk’umukambwe w’imyaka 160.

Uyu musore Rupesh w’imyaka 21 yavukanye ubu burwayi budasanzwe bwitwa ‘progeria’ bwamugize umusaza rukukuri ku buryo atabasha kuvuga cyangwa kugenda kubera imbaraga nkeya afite.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko ubu burwayi bwa progeria budakunze kugaragara kuko imibare y’ababuvukana igaragaza ko umuntu umwe mu bantu miliyoni 8 ariwe ushobora kuvukana ubu burwayi budasanzwe bumugaza umuntu bukamugira umusaza akiri muto.

Rupesh Kumar ubu ufite ibro 19 gusa, ababyeyi be, Ramapati Kumar ndetse na Shanti Devi bavuze ko batangiye kuvumbura ko umuhungu wabo Rupesh afite ikibazo kidasanzwe ubwo yari yujuje imyaka 2.

Ramapati papa wa Rupesh yagize ati " Byatangiye tubona akunda kurwara umutwe ndetse n’igifu ku buryo budasanzwe ubwo yari akiri muto afite imyaka 2 gusa. Twatangiye kumuvuza maze tumujyana ku ba Dogiteri batandukanye ariko nta n’umwe babashije kumuvura.”

Dogiteri Yugantar Pandey, ukunda gukurikirana Rupesh yavuze ko ubu burwayi buri mu ndwara zikomeye kandi ziteye ubwoba cyane ko aho kuvurwa ngo ikire ikomeza kumunga uyirwaye akagenda azongwa ku buryo bukabije, umusatsi ukamushiraho, uruhu rugakomera cyane n’ibindi

Dr Pandey yakomeje avuga ko ubu burwayi butandura ko ahubwo bugenda buhererekanywa mu miryango.

Ramapati Se w’uyu musore yavuze ko kwita kuri uyu muhungu we bibagora cyane kubera ko ubushobozi bwabashiranye kandi n’ababafashaga bakaba barahagaritse inkunga.

JPEG - 50.6 kb

Rupesh Kumar ari kumwe n’ababyeyi be

JPEG - 85.8 kb

Rupesh Kumar yarwaye indwara ya ‘progeria’ imuhindura umusaza rukukuri akiri muto

JPEG - 34.3 kb

Ababyeyi b’uyumusore ntibaracika intege bahorana icyizere cy’uko azakira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
pierre Kuya 13-05-2017

Iyisi ntakiza kiyiriho

adivantisite mugabo emenwer Kuya 27-04-2017

bavandi ubuzima nibubi kk ubonye uriho ntakibazo jya ushima imana

tom Kuya 27-04-2017

ariko kubera iki ibintu nk ibi 80% biba aribyo muri inde,bazarebe neza kiriya ni igihano cya biriya bigirwamana basenga

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...