konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuhungu wa Fidel Castro yiyahuye nyuma yo kugira agahinda kakamurenga

Umuhungu wa Fidel Castro yiyahuye nyuma yo kugira agahinda kakamurenga
2-02-2018 saa 11:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5874 | Ibitekerezo

Umuhungu mukuru wa Fidel Castro wahoze ayobora Cuba, yiyahuye kuri uyu wa Kane nyuma y’amezi yari amaze arwana n’indwara y’agahinda gakabije (depression) nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Cuba.

Uyu mugabo wanitiranwaga n’umubyeyi we kuko yitwaga Fidel Castro Diaz-Balart, yari afite imyaka 68 y’amavuko, akaba yari amaze igihe yararenzwe n’indwara y’agahinda gakabije (depression), yatumye agera ubwo yiyahura arapfa.

Itangazo rigufi ryaciye kuri televiziyo y’igihugu cya Cuba, rivuga ko uyu muhungu wa Fidel Castro yari amaze igihe avuzwa ariko uburwayi bukaba bwarakomeje kumurenga bigera ubwo yiyahura kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018.

Fidel Castro Diaz-Balart yari azwiho kuba asa cyane na se Fidel Castro ndetse bamuhimbaga akazina ka Fidelito bishaka kuvuga Fidel muto. Yari inzobere cyane mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Yize ibijyanye n’ubugenge bwibanda ku by’ubumenyi bw’ingufu kirimbuzi (nucear physics) aza no kuba umujyanama mu by’ikoranabuhanga mu buyobozi bukuru bwa Cuba.

Nyuma Fidel Castro Diaz-Balart yaje kuyobora ikigo giteza imbere ubumenyi muri Cuba nka visi Perezida wacyo, anayobora ishami ryacyo rishinzwe ibijyanye n’ikorwa ry’intwaro z’ubumara. Fidel Castro Diaz-Balart ni umuhungu mukuru wa Fidel Castro yabyaranye n’umugore we mukuru Mirta Diaz-Balart.

Uyu Fidel Castro Diaz-Balart apfuye nyuma y’igihe gito umubyeyi we Fidel Castro nawe apfuye, dore ko yatabarutse mu kwezi k’Ugushyingo 2016, afite imyaka 90 y’amavuko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...