konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umusekirite yishe umukunzi we nawe ahita yirasa arapfa

Umusekirite yishe umukunzi we nawe ahita yirasa arapfa
25-01-2018 saa 07:46' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5060 | Ibitekerezo

Abaturage batuye mu gace ka Kajjansi gaherereye mu karere ka Wakiso muri Uganda, bababajwe bikomeye n’umusekiritse witwaga Simon Egesa warashe umukunzi we Susan Nandudu nawe bakoranaga muri aka kazi ahita aramwica nyuma nawe ahita ahindukira arirasa ahita apfa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018, nibwo uyu musekirite wari usanzwe akorera muri kompanyi ya Uganda Clays Ltd yarashe umukunzi we bakoranaga mu kazi nyuma y’uko hari ibyo batabashije kumvikanaho nk’uko byemejwe n’abari basanzwe bakorana nabo.

Bamwe mu bakoranaga n’aba bombi babwiye Dail Monitor ko usibye kuba aba bombi bari abakunzi ariko bari basanzwe banabana badasezeranye dore ko biberaga ahitwa Kitende ku muhanda werekeza Entebbe.

Umuvugizi wa Polisi, Emelian Kayima, yavuze ko umwe mu babonye uyu mugabo arasa umukunzi we babwiye Polisi ko babonye umukobwa (Nandudu), ava munzu yacungiragamo umutekano ajya mu nzu ya Egesa ari nabwo ibi byahise biba.

Emilian Kayima yavuze kandi ko kugeza ubu Polisi igikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye uyu musore kwica umukunzi we akagera n’ubwo nawe ahindukira akirasa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...