konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Ibigo 72 by’amashuri ya Leta byafunzwe kubera umwanda

Uganda: Ibigo 72 by’amashuri ya Leta byafunzwe kubera umwanda
5-02-2018 saa 15:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 446 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, hakozwe umukwabu usiga arenga kimwe cya kabiri cy’amashuri abanza afashwa na Leta mu karere ka Hoima ho muri Uganda afungwa biturutse ku kutagira ubwiherero kuri ibi bigo binafite umwanda udasanzwe

Mu karereka Hoima habarurwa amashuri abanza afashwa na Leta agera ku 135 ariko muri yo ubuyobozi bw’aka karere bukaba bwasanze muriyo agera kuri 72 nta bwiherero n’aho buri bukaba bwaruzuye, ibintu bishobora gushyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga ndetse n’abarimu badasigaye.

Jackson Mulindambura Mugenyi, Ushinzwe ubuzima mu karere ka Hoima yabwiye Dail Monitor dukesha iyi nkuru ko aya mashuri bafunze menshi muri yo afitye ikibazo cyo kutagira ubwiherero n’abufite bukaba bwaruzuye.

Amwe mu mashuri yashyize mu majwi harimo; Ndarazi primary school na Kibingo Primary School aho yavuze ko Leta idafashe ingamba wasanga abana barwaye za Korera n’izindi ndwara nyinshi ziterwa n’umwanda.

Uyu muyobozi ariko yavuze ko nyuma yo kugaragaza impinduka no gukosora ahagaragaye amakosa, ibi bigo by’amashuri bizafungurwa ndetse kuri ubu abana bakaba babaye bagiye iwabo mu gihe bategereje igihe amashuri yabo azongera guhabwa uburenganzira bwo gufungura

Ubuyobozi bw’aya mashuri bwo bwavuze ko intandaro y’umwanda no kutagira ubwiherero ahanini ari ukuba ingengo y’amari aya mashuri agenerwa na Leta iri hasi cyane ko ikigo kigenerwa angana na million 300 z’amashilingi ya Uganda (Shs300).

Aya mafaranga bakaba bavuga ko ari make mu kubafasha mu bikorwa byo kwita ku mashuri yabo dore ko haba harimo gukodesha inzu abarimu babamo, kubagaburira, kuvugurura ibyangiritse no kugura imfasha nyigisho zitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...