konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abakobwa bavutse bafatanye bageze muri Kaminuza, gusa ubuzima bwabo buri mu kaga

Abakobwa bavutse bafatanye bageze muri Kaminuza, gusa ubuzima bwabo buri mu kaga
5-01-2018 saa 10:14' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4974 | Ibitekerezo

Ubuzima bw’impanga z’abakobwa zavutse zifatanye muri Tanzaniya, Maria na Consolata ntabwo bwifashe neza aho bari muri Kaminuza ya RUCO bagiye gukomereza amasomo yabo. Aba bakobwa batorohewe n’ubuzima bamazemo imyaka yose bamaze ku Isi bajyanwe mu bitaro biri mu mujyi wa Dar es Salaam kugira ngo bakurikirane ubuzima bwabo.

Izi mpanga zimaze kuzuza imyaka 20 zifatanye zakoze amateka akomeye nyuma yo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye bakayarangiza mu buzima bugoye kandi budasanzwe babayemo bakaba berekanye ko n’abafite ubumuga bashoboye n’ubwo baca mu nzira zigoranye.

Mariya na Consolata bakunze kugaragaza ko bafitiye icyizere ubuzzima bwabo bw’ejo hazaza,tariki ya 4 Mutarama 2018 nibwo ubuyobozi bea Kaminuza ya RUCO bigamo bwabajyanye kwa muganga nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo butifashe neza.

BBC yigeze gusura aba bakobwa ubwo bigaga mu ishuri ryisumbuye, yasanze bari gutegura ibizamini byari byegereje, mu biganiro bagiranye bagaragazaga ko badacibwa intege n’ubumuga bavukanye ahubwo ko baterwa imbaraga n’uburyo babayeho bikaba bibaha icyizere cy’ejo hazaza habo.

Aba bakobwa bombi bafite amateka akomeye cyane kuko nyina yitabye Imana akimara kubabyara nyuma gato na Se aza gupfa maze bakomeza kurerwa n’ababikira bo mu muryango wa Maria Consolata akaba ari naho hakomoka amazina yabo.

Maria na Consolata bakunze kumvikana bashimira ababyeyi batandukanye, ubuyobozi bwa Tanzania, abanyeshuri bagenzi babo ndetse n’abarimu babo kubwo kudahwema kubafasha kugera ku nzozi zabo zo kwiga bakamenya ndetse bakazanarangiza amashuri nk’uko babyifuzaga.

Maria na Consolata bahorana icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza

Aha bishimanaga na bagenzi babo ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...