konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Acuruza amashereka ye kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza umwana we urembye

Acuruza amashereka ye kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza umwana we urembye
8-02-2018 saa 12:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3221 | Ibitekerezo 1

Umubyeyi ukiri muto wo mu Bushinwa utatangajwe amazina yakoze ibintu bidasanzwe, aho yafashe umwanzuro wo gucuruza amashereka ye, kugira ngo abashe kuba yabona amafaranga amufasha kuvuza umwana we urembye.

Uyu mubyeyi yagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo we n’umugabo we bari bahagaze mu muhanda basobanura ko bifuza amayuan 100.000 (amafaranga akoreshwa mu gihugu cyabo) angana n’amadorali 1600 yo kuvuza umwana wabo urembeye kwa muganga bityo bakaba bifuza uwaba akeneye amashereka ko yabagoboka akayabagurira cyane ko nta kindi kintu bafite cyabafasha umwana wabo akavuzwa.

Amashusho y’aba bantu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga maze arebwa n’abantu bakabakaba miliyoni eshatu, muri bo abasaga 5000 bagira icyo babivugaho, aho bagaragazaga ko bababajwe n’uyu muryango.

Muri aya mashusho yari ku mbuga nkoranyambaga, uyu mubyeyi yumvikanaga avuga ko aherutse kubyara abana b’impanga none umwe muri bo akaba yarafashwe n’uburwayi akaba arembeye mu bitaro mu gihe babuze ubushobozi bwo kumwishyurira ubuvuzi.

Umugabo w’uyu mubyeyi bari kumwe we yumvikanye avuga ko byibura hakenewe amadorali agera ku 1600 kugira ngo umwana wabo w’umukobwa urembeye mu bitaro bya Bao’an avuzwe.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri ayo mashusho bagiye bagaragaza ko ibigo na za Minisiteri bifite ubuvuzi mu nshingano zabyo ko byagira icyo bikora bikagoboka uyu muryango kuko bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kuvuza umwana wabo urembeye mu bitaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ange Kuya 21-02-2018

Imana ikomeye ,imukirize umwana uwo mubyeyi kd imwiyereke kuko niyo nyiribihe ndasabye ngo Mana umukure muri ayo makuba mu izina rya yesu amen.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...