konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Airtel yamaze kugura Tigo Rwanda bidasubirwaho

Airtel yamaze kugura Tigo Rwanda bidasubirwaho
19-12-2017 saa 10:06' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3794 | Ibitekerezo 5

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yasinye amasezerano yo kugura bidasubirwaho imigabane yose ya Tigo Rwanda. Ubu Airtel Rwanda Ltd niyo igiye kuba ikompanyi ya kabiri mu bakiriya benshi mu by’itumanaho mu Rwanda.

Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The Economic Times gikorera i New Delh mu Buhinde, cyanditse ko ikompanyi ikomeye cyane muri iki gihugu mu by’itumanaho yitwa Bharti Airtel Limited yamaze gusinya amasezerano yo kugura imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Iki kinyamakuru cyanditse kiti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel, Sunil Bharti Mittal, yavuze ko Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye izatuma bagwiza imbaraga zizabafasha guhangana ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Ibi bisobanuye ko Abafatabuguzi ba Tigo Rwanda bose bazahita bimukira ku murongo wa Airtel Rwanda.

Umuyobozi wa Airtel muri Afurika Raghunath Mandava nawe yashimangiye ko uku kugura Tigo Rwanda bizagirira umusaruro ugaragara ku bakoresha imirongo ya Airtel ndetse n’abakoreshaga Tigo bagiye kuyiyoboka ngo kuko biteguye kubaha servise zinoze kurushaho.

Tigo Rwanda yari imaze imyaka 8 ikorera mu Rwanda ikaba yari imaze kugira abafatabuguzi basaga miliyoni eshatu bose bakaba bagiye kuyoboka Airtel nayo yari ifite abafatabuguzi bayingayinga Miliyoni 2.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
murekerimana Esther Kuya 20-12-2017

ese nkatwe aba Agent ba tigo turikwibaza ngo bizatangirana n’umwaka cg byatangiranye n’itariki bakoreyeho amasezerano? ese dukomeze dukore cg duhagarare

niyigaba philibert Kuya 20-12-2017

nonese abakiliya ba tigo bazagura simcard za aitel

Emmy Kuya 19-12-2017

This means that Tigo will no longer be available for Rwanda communication network? hhhh it is a problem for the people who bought the shares in it like the tigo cash traders, how are they going to be helped ? Thanks

Emmy Kuya 19-12-2017

This means that Tigo will no longer be available for Rwanda communication network? hhhh it is a problem for the people who bought the shares in it like the tigo cash traders, how are they going to be helped ? Thanks

Munezero Aimable Kuya 19-12-2017

Muraho nonese Tigo niba yaguzwe twetwayikoreraga twarashoyemo cash biragenda gute?Airtel irakomeza kudukoresha?Murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...