konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amafoto ya Michel Obama n’umukobwa we bambaye Bikini ku mucanga yavugishije abantu

Amafoto ya Michel Obama n’umukobwa we  bambaye Bikini ku mucanga yavugishije abantu
15-01-2018 saa 14:16' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5341 | Ibitekerezo 2

Michelle Obama, umugore wa Barack Oama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’umukobwa we w’imfura Malia bagaragaye ku mucanga wo ku kirwa cya Miami aho bari bagiye kurira ubuzima mu mpera z’icyumweru gishize. Michelle Obama n’umukobwa we bagaragaye mu myambaro ya Bikini yatumye benshi bacika ururondogoro.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Michelle Obama w’imyaka 53 yagaragaye kuri Miami Beach ari kukwe n’umukobwa we w’imfura mu myambaro ityari imenyerewe kuri uyu mugore wa Obama wahoze ayobora US.

Abantu benshi batunguwe ndetse banatangazwa no kubona Michelle Obama yambaye Bikini, imyambarire idakunze kugaragara ku bagore b’abakuru b’ibihugu .

Michelle Obama yari yambaye agashati kerera k’amaboko maremare kandi kadafunze ibipesu imbere harimo akenda gato nako k’umweru gafashe amabere, agakabutura gato cyane kandi kamwegereye, bandana y’umukara irimo utudomo twera n’amataratara atabona mu gihe umukobwa we yari yambaye umupira w’ingofero, n’akambaro bogona kirabura.

JPEG - 120.2 kb

Michelle Obama n’umukobwa we Malia bari basohokanye na zizmwe mu nshuti z’umuryango zirimo uwahoze ari umunyamabanga mu biro bya Perezida Obama Valerie Jarrett n’izindi nshuti zitandukanye za hafi.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri iyi myambarire y’umugore w’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama bavuga ko bitari bikwiriye kujya ku karubanda yambaye atyo, abandi nabo bagaragaza ko uko bari bambaye ntacyo bitwaye kuko ari uburenganzira bwabo kwishima nk’abandi bose.

Nyuma yo kuryoherwa ku mucanga wa Miami, Michelle n’umukobwa we Malia bagiye gufata amafunguro muri Hotel yitwa “Prime 112 steakhouse” iri mu mujyi aho bagaragaraga bahinduye imyambaro.

Daily Maily ivuga ko Malia usanzwe yiga muri Kaminuza ya Havard ari mu biruhuko by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka, aho akigera mu rugo yahise ajyana n’umuryango we mu birwa bya Hawaii ari naho basoreje umwaka.

JPEG - 119 kb

Michelle Obama n’umukobwa we Malia mu myambaro yo kogana

JPEG - 290.2 kb

Michelle Obama yatunguye abantu bamubonye bwa mbere muri iyi myambaro

JPEG - 178.7 kb
JPEG - 118.1 kb
JPEG - 103.9 kb
JPEG - 141.6 kb

Nyuma yo kuva Miami ku mucanga bagaragaye mu yindi myambaro ubwo bari bagiye mu mujyi

JPEG - 107.8 kb
JPEG - 198.3 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
yvon Kuya 24-01-2018

MURIRYARYA ZIRYAMIRIZI. ABAKORA BIBI BITWIKIRIYE IJORO NIBO BENSHI KANDI NIBO BIRIRWA BASEBANYA. ABANYARWANDA MURI BABI RWOSE MUJYE MUBANZA MUTOKORE IGITOTSI KIRI MU MASO YANYU MBERE YO KUREBA IKIRI MU MASO YABANDI

Habineza Kuya 18-01-2018

Uwacitse ururondogoro se ni nde? Keretse wowe wanditse iyi nkuru ntacyo bakoze kidakorwa na bose.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...