konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Umunyeshuri w’umukobwa wambuwe ubusa na polisi yahawe akayabo k’impozamarira

Kenya: Umunyeshuri w’umukobwa wambuwe ubusa na polisi yahawe akayabo k’impozamarira
19-12-2017 saa 09:12' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2699 | Ibitekerezo 1

Urukiko rwo muri Kenya rwategetse ko umukobwa w’umunyeshuri uherutse kwambikwa ubusa na polisi ahabwa amadorali ibihumbi 40 by’indishyi y’akababaro. Polisi yo muri iki gihugu yambuye ubusa uyu mukobwa ubwo yari yamuketseho gutwara ibiyobyabwenge mu myanya ye y’ibanga.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye kuri uyu mukobwa w’umunyeshuri mu mwaka wa 2015, ubwo polisi ya Kenya yakoraga umukwabo ukomeye wo gushakisha ibiyobyabwenge aho biri hose.

Ubwo Polisi yarimo gusaka uyu mwana w’umukobwa bamwambuye imyenda yose, bafotowe amafoto mze akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho abantu benshi baje kwamaganira kure iki gikorwa polisi yari yakoze bavuga ko kigayitse.

Urukiko rwa Kenya rwavuze ko uburenganzzira bw’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 18 bwahungabanyijwe ku buryo akwiye kurenganurwa ndetse agahabwa indishyi z’akababaro k’ibyo yakorewe ku karubanda.

Ikinyamakuru the Standard cxyandikira muri Kenya cyatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yajyanye ikirego mu nkiko nyuma yo kubona amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambitswe ubusa na polisi y’igihugu.

Uyu mwana w’umukobwa yashakaga ko yishyurwa amadorali ibihumbi mirongo 70 ariko urukiko ruza gutegeka ko ahabwa amadorali ibihumbi mirongo 40 nk’uko BBC ikomeza kubivuga.

Uyu mwana w’umukobwa wambitswe ubusa na Polisi, ni umwe mu banyeshuri bagera kuri 44 bafatiwe mu gace kamwe gakorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Nyeri, ubwo polisi yari mu gikorwa cyo gushakisha no guta muri yombi abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gahima Peter Kuya 22-12-2017

Titre ngo "UMUNYESHURI WAMBUWE UBUSA" ! Birababaje kubona umunyamakuru wangiza ururimi rwacu! Ubu se iyo yandika "UMUNYESHURI WAMBITSWE UBUSA" byari kumutwara iki koko? Ba bandi bazanye ’NTIBAVUGA BAVUGA" baracyafite akazi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...